Ibyo wamenya ku munsi mpuzamahanga w’agakingirizo wizihizwa none

Ibyo wamenya ku munsi mpuzamahanga w’agakingirizo wizihizwa none

 Feb 13, 2026 - 11:44

Kuri iyi tariki ya 13 Gahyantare, ni umunsi mpuzamahanga wahariwe agakingirizo (International Condom Day), aho ufite intego yo kurinda kwandura indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina.

Uyu ni umunsi washyizweho n'umuryango urwanya indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina wa AHF (AIDS Healthcare Foundation), mu mwaka wa 2009.

Wahyizweho mu rwego rwo gukomeza gukangurira abantu kwirinda indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina no gutwara inda zitateganyijwe, aho bashishikariza abantu gukoresha agakingirizo kugira ngo babashe kwirinda ibyo byose mu gihe kwifata byabananiye.

Kuri uyu munsi hatangwa ubutumwa butandukanye bushishikariza abantu gukoresha agakingirizo, ntibagire ipfunwe ryo kujya kukagura cyangwa kugasaba ku kigonderabuzima, kuko mu kinyarwanda bavuga ngo “Isoni zirisha uburozi.”

Si ibyo gusa kuko aho bishoboka hatangwa n’amasomo y’uburyo agakingirizo gakoreshwa, mu rwego rwo kurinda abantu kuba bagakoresha nabi cyangwa bakagakoresha ibyo katagenewe.

 Kuki uyu munsi wegerejwe uw’abakundana (Saint Valentin)?

Tariki 14 Gashyantare, birazwi ko buri mwaka ku Isi hizihizwa umunsi wahariwe abakundana wa Saint Valentin, umwe mu minsi abantu baba bategerezanyije amatsiko menshi cyane.

Kuri uyu munsi abakundana bagirana ibihe byiza, bagasohokana, bagatanga impano ndetse n’ibindi bikorwa by’urukundo.

Muri uko kwishimisha, usanga kenshi bamwe baguye mu mutego wo kuryamana, cyane ko ngo ari kimwe mu bikomeza urukundo hagati y’abashakanye. Aha niho usanga bamwe baryamanye ntibibuke gukoresha agakingirizo, bikabaviramo gutwara inda zitateguwe ndetse no kwandura indwara.

Ni muri urwo rwego uyu munsi w’agakingirizo washyizweho wegeranye na Saint Valentin, kugira ngo bashishikarize abantu by’umwihariko urubyiruko kuzakoresha agakingirizo.

Ubushakashatsi bwakozwe n'umuryango wa AHF, bwagaragaje ko gukoresha agakingirizo neza bigabanya ibyago byo kwandura agakoko gatera Sida ku kugero cya 98%.