Ni impaka zavutse ku mbuga nkoranyambaga, nyuma y'ijambo Minisitiri Bizimana yagejeje ku Basenateri kuri uyu wa Gatatu tariki 04 Gashyantare 2026, aho yasabaga abantu by'umwihariko urubyiruko kurekera gukoresha ijambo 'Gutwika' kandi bari kuvuga ibirori cyangwa ikindi kintu kiza.
Yavuze ko iri jambo ubusanzwe risobanuye ibintu bibi by'ubwicanyi, kuko nk'umuntu watwikiwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994, ashobora kuryumva bikamutera ikibazo.
Ati "Mujye mwirinda ijambo gutwika, iyo habaye ibirori, igitaramo. Gutwika ni ukwica ntabwo ari ijambo risobanura ibirori no kwishima. Abato rero ntibaba babizi."
Ubu ni ubutumwa urubyiruko rwiganjemo abakoresha imbuga nkoranyambaga batumvise kimwe na we, aho bamunyomozaga bavuga ko ari imvugo isanzwe mu rubyiniro kandi ko ntacyo itwaye.
Umwe mu bakoresha urubuga rwa X, yaje kumubaza niba na Juno Kizigenza wiyise 'Rutwitsi muzi' yabihindura, Minisitiri abyera nta guca ku ruhande.
Ati "Nabiveho rwose, ahindure izina."
Minisitiri Bizimana yasabye Juno guhindura izina 'Rutwitsi muzi'
Juno Kizigenza yasabwe guhindura izina 'Rutwitsi muzi'

