Georgina Rodriguez umugore wa Cristiano Ronaldo, hatangajwe amakuru atari yaramenyekanye y’umugabo bakundanaga wamuhaga akayabo k’amafaranga ngo abashe kumutunga buri kwezi.
Georgina akaba yaratangiye kumenyekana cyane guhera mu 2017 ubwo yatangiraga gukundana na Cristiano Ronaldo, aho aba bombi bahuriye mu iduka rya Gucci i Barcelona.
Uyu kandi mbere yuko atangira gukundana na Cristiano, yari abayeho nk’abandi banyamideli bose bakishakisha aho yanagiye akundana n’abagabo banyuranye, harimo n'uwo byemezwa ko yamuhaga miliyoni 2 Frw zirenga buri kwezi.

Georgina Rodriguez umugore wa Cristiano Ronaldo
Nubwo bimeze gutya, uyu mugabo amazina ye ntiyigeze amenyekana, gusa ibinyamakuru bivuga uyu mugabo yari afite agatubutse kuko amafaranga yahaga uyu mugore ari menshi.
Ikindi kandi uyu mugabo nubwo yahaga akayabo Georgina ngo abashe kwiyitaho neza, ntabwo yigeze agira icyo avuga kuri ibi cyangwa ngo yiyamamaze mu itangazamakuru, ahubwo yaryumyeho.
Kuri iyi mpamvu, andi makuru aturuka mu binyamakuru birimo Sport Skeeda ni uko ubwo se wa Georgina Rodriguez yitabaga Imana mu 2019, wa mugabo ari we wamwishyuriye itike n’umuvandimwe we ibajyana muri Argentine kumushyingura kandi icyo gihe akaba yari ari kumwe na Cristiano.
Icyakora uyu mugabo wakundanaga na Georgina Rodriguez , ndetse akamuha n'amafaranga yo kumufasha buri kwezi, ariko ubwo Georgia yatangiraga gukundana na Ronaldo yahise ahagarika ayo mafaranga.
