"Iyo mfunze amaso numva ijwi ryawe" Kim Kardashian yibutse Papa we watabarutse

"Iyo mfunze amaso numva ijwi ryawe" Kim Kardashian yibutse Papa we watabarutse

 Feb 24, 2023 - 07:25

Nyuma y' imyaka 20 Robert Kardashian umubyeyi wa Kim Kardashian yitabye Imana, umukobwa we yongeye kumwibuka n'ishavu ryinshi.

Ku isabukuru y'amavuko ya Robert George Kardashian Papa Kim, nibwo umukobwa we yanditse amagambo y'ishavu ku mubyeyi we witabye Imana tariki ya 30 Nzeri 2003.

Robert Kardashian wavutse tariki ya 22 Gashyantare 1944, yari yujuje imyaka 79 muri uyu mwaka 2023.

Abicishije ku ruta rwe rwa Instagram Kim akaba yaranditse ati "Isabukuru nziza y'amavuko Papa, igihe kiri hafi kugera aho ngomba ku kwibuka igihe kirekire kurusha icyo nakumenye.”

    Robert Kardashian n'umuryango we

Kim akaba yarakorejeshe amagambo yo gushimira Papa we igihe bamaranye,kandi avuga ko yari umubyeyi mwiza.

Yagize ati " Narimfite amahirwe yo kuba twaramenyanye imyaka 22, kandi wambereye Papa mwiza.Hari byinshi nshaka kukubwira no kukwereka ndetse n'abana bato nifuza ko wari kumenya."

Ati" Iyo mfunze amasomo nibuka utuntu dusekeje kuri wowe tukanshimisha cyane.Ndagukumbuye kandi ndagukeneye kuri ubu. Mbabarira uzansure mu nzozi, Ndagukunda cyane. Isabukuru nziza y'imyaka 79 Papa."

Ku myaka 59 Robert George Kardashian akaba yaratabarutse ari Umunyamategeko i Los Angeles muri Leta zunze ubumwe z'Amerika.

 Robert Kardashian akaba yarashakanye na Kris Jenner babayarana abane bane aribo: Kim, Khloé, Kourtney ndetse na Rob.