Ku wa 05 Gicurasi uyu mwaka, nibwo abafana ba Sheebah Karungi na Spice Diana batunguwe no kubona aba bombi bari kubyinana, ibintu bumvaga ko bidashoboka.
Bongeye gutungurwa kandi no kubabonana muri komite nyobozi y'ihuriro ry'Abahanzi muri Uganda rya Uganda National Musicians Federation (UNMF).
Sheebah Karungi muri iri huriro riyobowe na Eddy Kenzo akaba ari Visi Perezida wa mbere naho Spice Diana akaba deputy vice president.

Sheebah Karungi na Spice Diana bafatanye ikiganza
Kuri Sheebah, asanga ngo we Diana gukorera hamwe ari byo bifite akamara kanini kuruta kuba buri wese yakora ibye.
Kandi ngo asanga atari ngombwa ko bemeranya kuba inshuti kugira ngo bakorere hamwe, ahubwo ngo inyungu zirahagije ngo zibahuze.
Ati " Nk'Abanyamuziki nta mpamvu yo kuba wagirana ikibazo na mugenzi wawe. Diana nta kintu na kimwe yankoreye kandi nange ntacyo namukoreye, ahubwo amakimbirane ari hanze mu bafana bacu naho ubundi twe nta kibazo dufitanye."
Agaruka ku ihuriro ryabo, akaba yaravuze ko bicaye bagasanga nta kibazo kiri hagati yabo ahubwo ikibazo ari abantu bashaka kwiba amafaranga y'abandi mu mu muziki.

Spice Diana na Sheebah Karungi biyemeje gushyira hasi ibibatandukanya
Ikindi kandi ngo intego yabo nk'ihuriro, ni ukurwanya gushishura indirimbo no gushyiraho amabwiriza akomeye.
Akaba kandi yaravuze ko hari ibibazo bishaka kubavangira ariko ko bagomba ku byirengagagiza bakibanda ku ntego yabo nyirizina.
Ati " Dukeneye gushyira ibidutandukanya ku ruhande. Ntabwo dukeneye kuba inshuti kugira ngo dukorere hamwe, ahubwo dukwiye gukora kugira ngo tugere ku ntego imwe n'inyungu za twese ndetse n'inyungu z'abana bacu ejo hazaza.
