Umuhanzi wo kuramya no guhimbaza Imana Mbonyicyambu Israel wamamaye nka Israel Mbonyi yaraye akoze igitaramo cyasize amateka mu muziki nyarwanda by’umwihariko mu njyana ya Gospel.
Ni mu gitaramo cyo kumurika album ye yise “Icyambu” mu gitaramo cyabereye muri Bk Arena aho iki gitaramo cyaranzwe n’udushya twinshi.
Ibidasanzwe mu gitaramo cya Mbonyi cyasize inkuru i musozi.
Ubwitabire
Muri iki gitaramo cya Israel Mbonyi haciwe agahigo ko kuzuza Bk Arena ku nshuro ya mbere mu mateka y’u Rwanda. Mbere y’uko gitangira, amatike aho yagurirwaga kuri Murandasi yashize ndetse no ku miryango nta tike n’imwe yari ikiboneka mu ngeri zose.
Ni kenshi ibitaramo bibera muri Bk Arena ariko nta munsi nk’uyu wigeze ubaho ku buryo abantu basubizwa inyuma nta kindi kibazo kibayeho usibye kuba nta myanya igihari.
Abanyamakuru babuze aho bicara abandi basubirayo
Muri iki gitaramo cyo kumurika album ya Israel Mbonyi, abanyamakuru benshi basubiye inyuma kuko ikarita y’igitangazamakuru ntacyo yafashaga umuntu usibye guhabwa itike ya VIP.
Ubusanzwe, umunyamakuru iyo agiye mu bitaramo yerekana ikarita y’akazi ke hanyuma akinjira, kuri iyi nshuro siko byari bimeze byasabaga ko umunyamakuru aba yaragiye mu kiganiro n’itangazamakuru ari nabyo byatumye abenshi bitahira kuko babaga bategereje umunsi w’igitaramo.
Abanyamakuru biganjemo abo mu gisata cya gospel, abo basubijweyo rugikubita.
View this post on Instagram
Iki gitaramo cyitabiriwe n’ibyamamare
Muri iki gitaramo cya Israel Mbonyi, iyo wararanganyaga amaso hirya no hino, wabonaga abiganjemo abazwi mu myidagaduro haba mu bahanzi, abakinnyi ba sinema, abanyamakuru n’abandi wabonaga bizihiwe muri iki gitaramo cyo kuramya no guhimbaza Imana.
Israel Mbonyi yaririmbye mu bice bibiri
Uyu muramyi niwe watangije igitaramo mu ndirimbo zirimo “Icyambu” n’izindi, yaje kwakira abahanzi bagenzi be barimo Murava Anneth, James na Daniella na Danny Mutabazi nabo barahimbaza ariko aza kugaruka ku rubyiniro kugirango asoze igitaramo cye ndetse agarukana imbaraga zidasanzwe.
View this post on Instagram
Israel Mbonyi yashyize hanze inkuru y’ubuzima bwe
Muri iki gitaramo cya Israel Mbonyi, hanshyizweho amashusho mato agaruka ku buzima bwa Israel Mbonyi yahishuriyemo byinshi bitari bizwi ku muziki we nuko yawutangiye birimo kuba yaravukiye muri RDC Congo ahazwi nka i Mulenge.
Ni amashusho yazamuye amarangamutima ya benshi mu bari bitabiriye igitaramo cye kuko agaragaza ko yahamagawe n’Imana ndetse akaba arimo gusohoza umugambi w’Imana.
Abahanzi bazwi muri Gospel bashyigikiye umuramyi mugenzi wabo Israel Mbonyi
Muri iki gitaramo hagaragaye ubufatanye mu mwuga wo kuramya no guhimbaza Imana aho abahanzi nka Daniella na James bakubutse mu Burundi, bataramiye abitabiriye iki gitaramo, umuhanzi Danny Mutabazi nawe yataramye ndetse anasabira umugisha uyu musore wahawe amavuta na Rugira.
View this post on Instagram
Usibye aba bahanzi, umuramyikazi Anneth Murava yaririmbanye n’abari bitabiriye igitaramo cyo kumurika icyambu album.
View this post on Instagram
Imitegurire
Iki gitaramo cyaranzwe n'imitegurire myiza cyane ko ibyuma byavugaga neza, yewe n’abahanzi baririmbaga mu buryo bwa live.
Iki gitaramo cyashyize akadomo ku kwibaza niba umwuga wo kuririmba indirimbo ziramya zikanahimbaza Imana watunga abawukora kandi ukabatunga neza.
N’ubwo iki gitaramo cyabaye kuri Noheli ndetse abantu bakizihirwa, byatanze umukoro ku bahanzi bategerejwe muri Bk Arena kuwa 31 Ukuboza 2022 cyateguwe na East African Promoters barimo Bruce Melodie, King James n’abandi.
