Sosiyete ya PayPal nayo yinjiye mubinubye Kanye West

Sosiyete ya PayPal nayo yinjiye mubinubye Kanye West

 Apr 6, 2026 - 18:20

Nyuma y’abaterankunga barimo Pepsi na Diageo, sosiyete ikora ibijyanye n’ikoranabuhanga mu by’imari ya PayPal, nayo yamaze kwikura mu baterankuganga b'iserukiramuco rya 'Wireless Festival', aho yatangaje ko itazongera kugaragara mu bikorwa byaryo mu gihe Kanye West ari mu bazariririmbamo.

Nubwo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ibikorwa bya Kanye West bisa n’ibyongeye gukurura imbaga y’abafana, mu Bwongereza ho ibintu bikomeje gufata indi ntera .

Abategura iri serukiramuco bemeje ko nubwo PayPal itakiri umuterankunga mukuru, nubwo yari ifite uruhare rukomeye nk’umufatanyabikorwa mu kwishyurwa kw’amatike binyuze mu mikoranire yayo na Live Nation UK Festivals.

Icyakora iyi sosiyete yahisemo kwitandukanya n’ibikorwa rlbyose bifitanye isano n’iri serukiramuco igihe Kanye West ari ku rutonde rw’abaririmbamo, kuva ubu ndetse no mu bihe bizaza.

Ibi byatewe n’amagambo Kanye West yagiye atangaza mu bihe byashize, arimo ayo yashimiye aba-Nazi ndetse na Hitler biciye mu ndirimbo ye ’’Heil Hitler’’, ibintu byamaganiwe kure n’abatari bake.

Mu myaka ishize, Kanye West yagiye atakarizwa icyizere n’ibigo byinshi ndetse n’inshuti ze kubera imyitwarire n’amagambo ye atavuzweho rumwe.

Ibi byatumye afatwa nk’uwirukanwe mu ruganda rwa muzika n’imyidagaduro muri rusange, bikomeje no kumugiraho ingaruka kubikorwa bye muri iki gihe.

Umwanditsi: NIYOMUKIZA Gratien