B2C bitandukanyije n'abashyira imbere ihangana mu muziki

B2C bitandukanyije n'abashyira imbere ihangana mu muziki

 Apr 1, 2026 - 19:02

Itsinda ry’abahanzi batatu ryo muri Uganda, B2C ryatangaje ko rititaye ku marushanwa ari mu muziki, ahubwo ko rishyize imbaraga mu gushaka amafaranga no kubaka ejo hazaza haryo.

Aba bahanzi bagaragaje ko ku rwego bagezeho, nta muhanzi n’umwe ushobora kubahangara mu muziki bakora. Bavuze ko ibyo bakora bifite umwihariko udasanzwe ku buryo badashobora kugereranywa n’abandi.

Ariko nanone basobanuye ko kuri bo ikibazo atari ukugaragaza ko aribo ba mbere, ahubwo ko bamaze kurenga iyo ntera. Bavuga ko icyo bashyize imbere ubu ari ukwiteza imbere mu bijyanye n’imari no kubaka ubuzima burambye.

Bagize bati: “Nta muntu ushobora kuduhangara kuko twe turi kwibanda gusa ku gushaka amafaranga, nta kindi.”

B2C bakomeje bavuga ko ku bwabo nta marushanwa abaho, kuko mu byo bakora bumva nta wundi uri ku rwego rwabo cyangwa ukora umuziki umeze nk’uwabo. 

Umwanditsi: NIYOMUKIZA Gratien