Dr. Murangira yavuze ku bahanzi bahunga igihugu mu gihe cyo kwibuka

Dr. Murangira yavuze ku bahanzi bahunga igihugu mu gihe cyo kwibuka

 Apr 6, 2026 - 16:38

Umuvugizi w'Urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha, RIB, Dr Murangira B Thierry yanenze abahanzi n'ibyamamare muri rusange bahunga igihugu mu gihe cyo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda, bakajya mu bikorwa byo kwishimisha.

Ibi yabigarutseho mu kiganiro yagiranye na 'RBA' kuri uyu wa Mbere tariki 06 Mata 2026, aho yibukije abantu ko kwibuka ari ibya buri wese mu byiciro byose.

Ati "Kwibuka ni ibya buri wese. Si iby'igice kimwe. Si ibyo kuvuga ngo ni iby'abaturage basanzwe, ngo wowe wumve ko niba ukora ahantu runaka ngo ntibikureba. Niba uri umuhanzi, uri icyamamare nk'uko biyita, ngo ntibikureba. Oya."

Yagaragaje ko iyo tugeze mu gihe cyo kwibuka, usanga hari bamwe mu bahanzi bava mu gihugu bakajya gukorera hanze, aho kuguma mu gihugu ngo bafatanye n'abandi, ibyo we yita ibikorwa by'ububwa.

Ati "Umwaka ushize twabonye hariho n'abahanzi bahitagamo kuva mu gihugu bakajya gukorera ubuhanzi ahandi. Ni ukuri icyo ni igikorwa cy'ububwa. Ni igikorwa cy'ubugwari.

"Ntabwo wajya uza gusarura amatunda igihugu cyagezeho, mu gihe turi ku rugamba ngo wowe uhunge. Ni ubugwari pe! Guma hano nawe ukoreshe bwa buhangange bwawe sosiyete nyarwanda yaguhaye, duhangane n'iki kintu gishaka gusenya ubumwe bw'Abanyarwanda, gishaka kudusubiza inyuma."

Yakomeje kandi aburira abifashisha imbuga nkoranyambaga bagakora ibiganiro byo kwishimisha nk'uko byagaragaye umwaka washize, ashimangira ko bidakwiye na gato kuko kwibuka ari ibya buri muntu wese.

Ibi yabitangaje mu gihe habura amasaha make ngo u Rwanda n'Isi yose bitangire kwibuka ku nshuro ya 32, Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994.

Dr. Murangira yanenze abahanzi bahunga igihugu mu gihe cyo kwibuka