Muri muzika habamo ishyari - Ish Kevin

Muri muzika habamo ishyari - Ish Kevin

 Apr 6, 2026 - 07:21

Umuraperi wamenyekanye mu njyana ya Trappish mu Rwanda Ish Kevin, yatangaje ko mu marushanwa yo gusiganwa ku modoka (Rally) harimo ubusabane n’urukundo rwinshi kurusha uko abibona mu muziki nyarwanda.

Ibi yabitangaje nyuma yo kwitabira ku nshuro ye ya kabiri irushanwa rya Rally ryabereye mu Majyaruguru y’u Rwanda, aho ari gukomeza kugaragaza ko atari umuhanzi gusa ahubwo anafite indi mpano mu bijyanye no gutwara imodoka.

 Ish Kevin yavuze ko iyo agereranyije ibikorwa bye bibiri ,umuziki na Rally abona mu muziki ari ho usanga ishyari ryiganje cyane.

Yagize ati: “Ishyari riba ahantu henshi ariko akenshi riterwa n’inzara. Rally ni umukino w’abantu badashonje kandi bafite urukundo, niyo mpamvu usanga badashobora kugirirana amashyari nk’uko biba mu muziki.”

Uyu muhanzi usanzwe uzwi mu njyana ya Trappish, akunda kuvuga ko Rally ayifata nk’umurimo w’ingenzi ukurikira umuziki mu buzima bwe, ndetse ko ari ibintu by’umuryango we akunda cyane.

Yongeyeho ko kimwe mu bimutera gukunda cyane uyu mukino, ari uko ahuriramo n’abantu bafite umutima mwiza, batarangwa n’amakimbirane cyangwa guhangana gushingiye ku mashyari.

Nubwo ari ubwa kabiri yitabiriye iri rushanwa, ntabwo ari ubwa mbere agerageje amahirwe ye muri Rally. Kuko mu mwaka ushize wa 2025, ubwo yitabiraga iri siganwa, ntiyagize amahirwe kuko imodoka ye yapfuye ari  hagati mu isiganwa ntiyabasha kurisoza.
 
Umwanditsi: NIYOMUKIZA Gratien