Shakib Cham yashimiye umugore we Zari Hassan

Shakib Cham yashimiye umugore we Zari Hassan

 Apr 3, 2026 - 08:09

Shakib Cham yashimiye umugore we Zari Hassan, ku bwo kuba amugira inama zimufasha kumenya uko yitwara mu itangazamakuru no guhangana n’abamwibasira ku mbuga nkoranyambaga.

Shakib yavuze ko kuba ari kumwe n’umuntu umaze igihe kinini mu ruhando rw’ibyamamare, byamufashije cyane kumenya uko yakwitwara mu maso y’itangazamakuru.

Yagize ati: “Nagize amahirwe mu itangazamakuru kuko ndi kumwe n’umuntu umaze igihe kirekire ari muri uru ruhando. Yanyigishije uko nitwara.”

Shakib yasobanuye ko ayo masomo yahawe na Zari Hassan yatumye arushaho gukomera mu guhangana n’igitutu cy’itangazamakuru ndetse n’ibitekerezo by’abantu batandukanye by'umwihariko abamwibasira ku mbuga nkoranyambaga.

Yongeyeho ko ubu atakijya yita cyane ku bamunenga, kuko abona ko ibyo bavuga bituma arushaho kumenyekana.

Yagize ati: “Njye sinita ku banenga kuko mu by’ukuri bagira uruhare runini mu kumenyekanisha izina ryanjye.”

Nubwo yakomeje guhura n’abamwibasira ku mbuga nkoranyambaga, Shakib Cham yavuze ko ubu asigaye asobanukiwe neza uko itangazamakuru rikora, ashimangira ko ibyo abikesha cyane ubunararibonye bw’umugore we Zari Hassan.

Umwanditsi: NIYOMUKIZA Gratien