Mu Amavubi haravugwamo bombori bombori mbere yo gukina na Kenya

Mu Amavubi haravugwamo bombori bombori mbere yo gukina na Kenya

 Nov 14, 2021 - 05:09

Mu gihe Amavubi ari aya nyuma mu itsinda E agomba gukina na Kenya ya gatatu ariko amakuru si meza.

Amavubi kimwe n'ibindi bihugu bari gukina imikino yo gushaka itike yo kwerekeza mu gikombe cy'isi aho bisanze mu itsinda E.

Muri iryo tsinda harimo Mali iyoboye, Uganda ya kabiri, Kenya ya gatatu n'u Rwanda rwa nyuma n'inota rimwe.

Ku mugoroba wo kuri uyu wa mbere nibwo hateganyijwe umukino Amavubi agomba gukina na Kenya bakareba ko bayitsinda ntibasoze ari aba nyuma mu itsinda.

Kuri aba basore rero amakuru ava muri Kenya si meza kuko avuga ko Rafael York umusore wari umaze iminsi atangiye gukinira u Rwanda kuko aribwo yari akibona ibyangombwa, kuri ubu yamaze gusubira muri Sweden aho asanzwe aba nk'uko bikomeje kuvugwa.

Rafael York ukinira Amavubi(Image:Igihe)

Ni umusore w'imyaka 22 umaze gukinira u Rwanda imikino igera kuri ibiri ndetse ubwo yazaga mu ikipe y'igihugu yahise afata nimero 16 ko ariyo azajya yambara.

Bivugwa ko rero nyuma y'iminsi rutahizamu w'abanyarwanda Sugira Erneste adahamagarwa mu ikipe nkuru, kuri iyi mikino ya Mali na Kenya Mashami Vincent yamuhamagaye kandi ariwe wari usanzwe wambara iyo nimero mu ikipe y'igihugu.

Sugira Ernest asanzwe yambara nimero 16(Image:Instagrm Jean Luc)

Amakuru avuga ko Sugira Ernest yageze mu ikipe y'igihugu agashaka guhabwa nimero 16 asanzwe yambara ariko Rafael York akayimwima kuko nawe yari asanzwe ayambara bigateza umwiryane.

Rafael York asanzwe yambara nimero 16(Net photo)

Si ibyo gusa kandi kuko mu kwitegura umukino wa Kenya uyu musore witwa Rafael York ngo yagize gutya abaza niba nta bandi ba rutahizamu u Rwanda rwaba r ufite. Bagenzi be babyumva nko kubasuzugura.

Ibi byose nibyo byatumye bagenzi be bakinana mu ikipe y'igihugu bamwiha baramutuka maze afata umwanzuro wo gufata rutemikirere akisubirira muri Sweden aho asanzwe aba.

Uyu Rafael York yavukiye i Gävle muri Sweden ku mubyeyi umwe w'umunya Angola na mama we w'umunyarwanda ari nabyo byatumye akinira u Rwanda.

Yakiniye ikipe y'igihugu ya Sweden y'abatarengeje imyaka 17 na 19 ubu akaba yarahisemo gukinira Amavubi.

Ubu ari gukinira ikipe ya AFC Eskilstuna. Amaze kuyikinira imikino 21 ayitsindira ibitego bitatu.

Ku mukino u Rwanda ruheruka gutsindwamo na Mali ibitego bitatu ku busa Rafael York yari yabanjemo.