Ku isaha ya saa 10:00 nibwo kuri FERWAFA hagiye gukorwa tombora ya 1/8 ku makipe 16 yabashije kugerayo, harimo amakipe yakinnye ijonjora ry'ibanze n'atarakinnye kubera amanota menshi zagize mu bikombe bibiri biheruka(2018-2019).
Ni amakipe 7 yagize amanota menshi muri ibyo bikombe bibiri biheruka araza kwiyongeraho ikipe imwe yagize amanota menshi mu ijonjora ry’ibanze ariyo Bugesera FC maze agahita aba umunani akajya mu gakangara kamwe, aho ari buze gutomborwa n’andi 8 yakomeje mu ijonjora ry'ibanze.
Agakangara k’aya makipe 8 afite amanota menshi harimo amakipe 7 ari yo Rayon Sports (39/40), AS Kigali (22/40), Mukura VS&L (22/40), SC Kiyovu (22/40), APR FC (21/40), Police FC (18/40) na Sunrise (14/40), aya akiyongeraho Bugesera FC yagize amanota menshi muri iri jonjora ugereranyije n’andi makipe yabonye itike aho yahise igira (8/40).
Rayon Sports niyo ifite amanota menshi(Image:Rwanda Magazine)
Andi makipe 8 yakomeje mu ijonjora ry'ibanze ni: Marines FC, Gasogi United, La Jeunesse, Etincelles FC, Amagaju FC, Gicumbi FC, Etoile del’Est na Musanze FC
Uko tombora iraba iteye nuko amakipe 8 ya mbere atari butombore, ahubwo barafata udupira cyangwa udupapuro turimo amakipe asigaye badushyire hamwe, bajye bakoramo, ikipe iri bukurwemo bwa mbere izahura na Rayon Sports, ikurwamo bwa kabiri izahura na AS Kigali, ivamo bwa 3 izahura na Mukura VS, ivamo bwa 4 izahura na Kiyovu Sports, ivamo bwa 5 izahura na APR FC ivamo bwa 6 izahura na Police FC, ivamo bwa 7 izahura na Sunrise FC, ni mu gihe ivamo bwa 8 izahura na Bugesera FC.
Uburyo kandi tombola imeze ni uko muri 1/4 ikipe izakomeza ku mukino wa 1 izahura n’iyakomeje ku mukino 8, ikipe izakomeza ku mukino wa 2 ihure n’iyo ku mukino wa 7, iyo ku mukino wa 3 ihure n’iyo ku mukino wa 6 ni mu gihe iyo ku mukino wa 4 izahura n’iyo ku mukino wa 5.
APR FC na Rayon Sports ntizahurira ku mukino wa nyuma(Image:Rwanda Magazine)
Mbere byabaga byitezwe ko ahafi APR FC na Rayon Sports ahafi zizahurira ari ku mukino wa nyuma ariko ubu siko bimeze yewe na Kiyovu Sports ni uko. APR FC nikomeza na Kiyovu Sports igakomeza zizahurira muri 1/4, naho izakomeza hagati yazo ihite ihura na Rayon Sports muri 1/2 niba yakomeje.
