Ku isaha ya saa 15:00 nibwo kuri stade ya Kigali i Nyamirambo hari hatangiye umukino wahuzaga AS Kigali na Gasogi United, ukaba umukino ubanza muri kimwe cya kane cy'igikombe cy'amahoro.
Byari nyuma y'umunsi umwe gusa AS Kigali yemeje ko yirukanye umutoza w'umugande Mike Mutebi, igatangaza ko yasimbuwe n'umunyarwanda Casa Mbungo Andre.
Igice cya mbere cyaranzwe na Gasogi United yagaragaje kurusha AS Kigali ariko gushyira umupira mu izamu rya Ntwali Fiacre bikagorana. Gusa AS Kigali nayo ntiyari yicaye kuko nayo yageragezaga gusatira izamu rya Cyuzuzo Gael ariko igitego kikabura.
Igice cya mbere cyarangiye amakipe yombi anganyije ubusa ku busa, maze bajya kuruhuka banumva amabwiriza y'abatoza ku mpande zombi ngo barebe ko intsinzi yaboneka mu gice cya kabiri.
Ku munota wa 62 nibwo Gasogi United yasigaye ari abakinnyi 10 gusa mu kibuga, nyuma y'uko Herron Berrian yerekwaga ikarita ya kabiri y'umuhondo ubwo yari akiniye nabi Niyibizi Ramadhan.
AS Kigali yahise itangira gucurika ikibuga ndetse ibona igitego ku munota wa 68 cyatsinzwe na Shaban Hussein Tchabalala, nyuma y'umupira wari uhinduwe na Rugirayabo Hassan kuri koruneri yari itewe na Niyibizi Ramadhan.
Tchabalala amaze gutsindira Rayon Sports igitego(Image:Rwanda Magazine)
Ku munota wa 82 Gasogi United yabonye igitego cyatsinzwe na Yamin Salumu ariko umusifuzi avuga ko habayeho kurarira igitego cyirangwa, ndetse umukino urangira ari AS Kigali itsinze igitego kimwe ku busa.
Amakipe yombi azongera kwisobanura mu mukino Gasogi United izakira uzaba mu cyumweru gitaha, tariki ya 3 Gicurasi 2022.
Undi mukino ubanza wa 1/4 wabaye kuri uyu wa Kabiri, warangiye Etoile de l’Est itsindiwe i Ngoma na Police FC ibitego 2-1. Ibitego by’ikipe y’abashinzwe umutekano byinjijwe na Ndayishimiye Dominique ndetse na Twizeyimana Martin Fabrice mu gice cya mbere mu gihe ab’i Ngoma batsindiwe na Stanley Whitfield.
AS Kigali yateinze Gasogi United mu mukino ubanza
Amakipe azagera muri kimwe cya kabiri kuri iyi mikino ibiri niyo azahita ahura akishakamo ikipe ijya ku mukino wa nyuma. Bivuze ko ubu AS Kigali na Police FC arizo zifite amahirwe menshi mu gihe atakwishyurwa ibitego yatsinze.
