Umunsi wa 17 wa shampiyona y'ikiciro cya mbere mu Rwanda wari wakomeje kuri uyu wa kane, ahakinwe imikino itatu yari isigaye.
Ikipe ya Rayon Sports yari iherutse gutakaza amanota atatu ubwo yatsindwaga na Mukura Victory Sports ku munsi wa 16 wa shampiyona, kuri uyu munsi yari yakiriye Rutsiro FC kuri stade ya Kigali i Nyamirambo.
Ni umukino watangiye Rutsiro FC itagaragaza icyubahiro habe na gicye imbere ya Rayon Sports nk'ikipe nk'uru, kuko Rutsiro FC nayo yakinaga bigaragara ko ishaka ibitego ariko bikanga.
Rayon Sports yabonye igitego ku munota wa 18' gitsinzwe na Musa Esenu uherutse gusinyishwa na Rayon Sports, ku mupira mwiza yari ahawe na Muhire Kevin.
Iki gitego ni nacyo cyasoje umukino n'ubwo amakipe yombi yakomeje kwatakana ashakisha ibitego.
Undi mukino wabaye ni umukino wahuje ikipe ya Espoir FC na Police FC. Abahungu ba Gatera Mussa batunguye aba Frank Nuttal babatsinda ibitego bibiri ku busa. Espoir FC isoza umukino itsinze Police FC ibitego 2-0.
Ni mu gihe umukino wa gatatu Etincelles yasoje umukino inganya na Bugesera FC ubusa ku busa.
Musa Esenu yatsindiye Rayon Sports igitego(Net-photo)
Uko urutonde rwa shampiyona ruhagaze nyuma y'umunsi wa 17 wa shampiyona
