Cristiano Ronaldo yagize icyo avuga nyuma yo kubuzwa na Serbia itike y'igikombe cy'isi

Cristiano Ronaldo yagize icyo avuga nyuma yo kubuzwa na Serbia itike y'igikombe cy'isi

 Nov 16, 2021 - 06:30

Portugal igomba kunyura mu mikino ya kamarampaka kugira ngo ibone itike yo gukina igikombe cy'isi

Wari umukino wo mu itsinda A mu mikino yo gushaka itike yo kujya mu gikombe cy'isi kizabera muri Qatar muri 2022 wagombaga guhuza ikipe ya Portugal na Serbia.

Portugal ya Cristiano Ronaldo yasabwaga gutsinda ikipe y'igihugu ya Serbia ariko siko byagenze kuko Portugal yatsinzwe ibitego 2-1 abenshi bananenga Cristiano Ronaldo kuko atitwaye neza kuri uwo mukino.

Ni umukino wari watangiye Portugal iyobora ku gitego cyatsinzwe na Renato Sanchez ariko umwataka wa Serbia usanzwe akinira Ajax witwa Dusan Tadic arishyura. Mu minota ya nyuma nibwo Aleksandar Mitrovic usanzwe akinira Fulham atsindira Serbia igitego cya kabiri kibaha intsinzi.

Cristiano Ronaldo ukinira Portugal (Image:Sky Sports)

Ibi byatumye ikipe y'igihugu ya Serbia ihita iyobora itsinda biyiha guhita ibona itike iyerekeza mu gikombe cy'isi dore ko n'ubushize yitabiriye.

Ronaldo usanzwe watakira Manchester United usibye kuba bazakina iyo mikino ya kamarampaka, we afite ikizere ko igikombe cy'isi bazakigeramo.

Portugal igomba gukina iyi mikino ya kamarampaka aho amakipe 3 yonyine ariyo azajya mu gikombe cy'isi muri 12 azakina iyi mikino.

Nyuma y'ibi, Cristiano Ronaldo yagiye ku rubuga rwe rwa Instagram arandika ati:"Umupira w'amaguru wongeye kubyerekana ko rimwe na rimwe inzira igana ku ntsinzi yanakugeza ku byo utifuzaga."

"Ibyavuye mu mukino w'ejo birakaze ariko ntibihagije ngo biduce intege. Intego yo kujya mu gikombe cy'isi iracyahari kandi turabizi ko tugomba kuhagera."

"Nta rwitwazo Portugal igomba kuhagera."

Ikipe y'igihugu ya Portugal ntiramenya abo bazahura ariko iri mu makipe ahabwa amahirwe yo kuzatambuka iki cyiciro.

Iyi mikino izaba hagati y'itariki ya 24 na 29 muri Werurwe 2022.