Musanze FC yafashe APR FC ikubita ahababaza ku munsi wa 17 wa shampiyona

Musanze FC yafashe APR FC ikubita ahababaza ku munsi wa 17 wa shampiyona

 Feb 16, 2022 - 12:24

APR FC yatsinzwe na Musanze FC igitego kimwe ku busa.

Kuri uyu wa gatatu tariki 16 Gashyantare 2022, shampiyona y'ikiciro cya mbere mu Rwanda yari yakomeje ahari habaye imikino y'umunsi wa 17 wa shampiyona.

Ikipe ya APR FC iyoboye urutonde rw'agateganyo rwa shampiyona yari yagiye mu Majyaruguru aho yari yakiriwe na Musanze FC.

Imihigo yari yose ku bahungu ba Trump, dore ko bivugwa ko uyu muyobozi wabo yari yabashyiriyeho akayabo k'amanyarwanda mu gihe baba batsinze ikipe y'ingabo.

APR FC nayo yari yagiye igiye gushaka amanota atatu ndetse irabagerageza ariko igitego kirabura muri uyu mukino.

Amakipe yombi yasoje iminota 90' anganya ubusa ku busa, maze abenshi batekereza ko amakipe yombi agabanye amanota.

Inkuru y'inshamugongo yaje mu minota y'inyongera ubwo ikipe ya Musanze FC yatsindaga igitego ku munota wa 7' w'inyongera cyatsinzwe na Nshimiyimana Amran, bituma APR FC itakaza amanota atatu.

Abakinnyi APR FC yari yabanje mu kibuga(Image:APR FC instagram)

APR FC yananiwe gutsinda Musanze FC(Net-photo)