Lionel Messi arifuzwa n'ikipe yanahabwamo imigabane

Lionel Messi arifuzwa n'ikipe yanahabwamo imigabane

 May 17, 2022 - 12:14

Lionel Messi ashobora kwerekeza muri Inter Miami ya David Beckham ndetse agahabwa imigabane muri iyi kipe yo muri leta zunze ubumwe za America.

Inkuru dukesha DIRECTV sports iravuga ko hari gahunda y'uko mu mpeshyi ya 2023 ubwo Lionel Messi azaba asoje amasezerano ye muri PSG, azahita yerekeza muri Inter Miami yo muri leta zunze ubumwe za America.

Inter Miami yashinzwe mu 2008 ikaba ari ikipe ya David Beckham wakanyujijeho mu makipe nka Manchester United na Real Madrid, ndetse ubu ikaba itozwa na Phil Neville wakinanye na Beckham muri Manchester United.

Beckham yifuza Messi mu ikipe ye(Image:Getty)

DIRECTV sports ivuga ko mu byo iyi kipe ishaka guha Lionel Messi mu rwego rwo kumureshya harimo no kumuha imigabane muri iyi kipe ingana na 35 ku ijana.

Lionel Messi yavuye muri FC Barcelona mu mpeshyi ishize yerekeza muri PSG aho yasinye amasezerano y'imyaka ibiri izarangira mu mpeshyi yo mu 2023.

Aya masezerano ya Lionel Messi azarangira afite imyaka 36, bitekerezwa ko ashobora kutazuyaza kuba yakwerekeza muri leta zunze ubumwe za America kuko azaba ari kugana mu myaka ya nyuma yo gukina umupira w'amaguru nk'uwabigize umwuga.

Aya makuru ajyana Messi muri leta zunze ubumwe za America aje nyuma y'uko hari hashize iminsi bivugwa ko uyu munya-Argentine ashobora gusubira muri FC Barcelona nk'uko byatangajwe na papa we Jorge Messi.

Jorge Messi yabyemeje avuga ati:"Nizera ko Messi ashobora kugaruka muri Barcelona umunsi umwe."

Umwaka wa mbere wa Messi muri PSG ntiwagenze nk'uko abakunzi be bari nabyiteze kuko yatsinze ibitego bitandatu byonyine muri Ligue 1, n'ubwo yatanze imipira 13 yavuyemo ibitego mu gihe shampiyona ibura umunsi umwe gusa ngo irangire.

Amasezerano ya Messi azarangira mu mpeshyi itaha(Image:Marca)

Iyi kipe kandi yasezerewe nabi muri UEFA Champions league, aho yasezerewe na Real Madrid iyitsinze ku giteranyo cy'ibitego 3-2 byarakaje abafana bayo ku buryo bukabije cyane.

David Beckham w'imyaka 47 yagiye ahura na Lionel Messi ubwo yari agikina mu makipe atandukanye yanyuzemo mbere yo kumanika inweto mu 2013 ubwo yari muri PSG.