Diamond Platnumz akomeje gutera umugongo Hamisa Mobetto n'umuhungu we

Diamond Platnumz akomeje gutera umugongo Hamisa Mobetto n'umuhungu we

 Aug 12, 2024 - 14:21

Mu gihe Diamond Platnumz aherutse kwerekeza muri Afurika y'Epfo mu isabukuru y'umukobwa yabyaranye na Zari, benshi batunguwe no kubona atigeze anifuriza isabukuru y'amavuko umuhungu yabyaranye na Hamisa Mobetto, nyamara na we aherutse kuzuza imyaka irindwi.

Ku Cyumweru, tariki ya 11 Kanama, umunyamideli akaba n’umuhanzi, Hamisa Mobetto yuzihije isabukuru y’umwana we wa kabiri.

Dylan Mobetto aherutse kuzuza imyaka irindwi, ndetse uyu mugore wahoze ari umukunzi wa Diamond Platnumz yaboneyeho umwanya kumbwira umuhungu we ingaruka nziza yagize ku buzima bwe.

Avuga ku muhungu we , Hamisa yahamije ko ari umwana mwiza, uzi ubwenge ndetse akaba n’umugisha mu buzima bwe.

Hamisa Mobetto abinyujije kuri Instagram yagize ati:“Imyaka irindwi yo kuba nyoko Dylan. Buri munsi nshima Imana ku bwawe . Ndagushimira kuba warabaye umwana mwiza kandi uzi ubwenge. Uri umugisha kandi uri iumure kuri njye.”

Ni ubutumwa bwuje buherekeje amafoto meza ye n’umuhungu we bishimira isabukuru ye ku mucanga.

Ibi bibaye nyuma y’amezi make umunyamideli akuye izina rya Diamond mu mazina y’umuhungu we.

Mbere, uyu mwana w’imyaka irindwi yari azwi ku izina rya Dylan Abdul Naseeb ku mbuga nkoranyambaga, ariko kuva icyo gihe izina rye ryahinduwe Dylan Mobetto.

N’ubwo uyu munyamideli wo muri Tanzania yari hafi y’umuhungu we, umuhanzi Diamond Platnumz, benshi bemeza ko ari se w’uyu mwana, ntabwo yigeze yohereza n’ijambo na rimwe yifuriza uyu mwana isabukuru nziza, mu gihe aherutse gufata rutemikirere akerekeza muri Afurika y’Epfo kwiziza isabukuru y’umukobwa yabyaranye na Zari.

Icyakora, bamwe ntabwo batunguwe , kuko uyu muhanzi n’ubundi atigeze yufatanya ku mugaragaro na Dylan ku munsi we w’amavuko mu myaka yashize.

Ikibazo cyo kumenya se nyawe w’uyu mwana wa kabiri wa Hamisa Mobetto gikomeje kuba amayobera, mu gihe Diamond akomeza kwerekana ibimenyetso byerekana ko atemera cyangwa ngo yakire uyu mwana nk’umuhungu we.

Ni mu gihe kandi umwaka ushize, umuraperi Bill Nass, na we yateye utwatsi ibihuha bivuga ko yaba ari se w’uyu muhungu w’imyaka irindwi.