Bobi Wine yihakanye iby'amafoto y'ababana bahuje ibitsina yagaragayeho

Bobi Wine yihakanye iby'amafoto y'ababana bahuje ibitsina yagaragayeho

 Feb 9, 2023 - 05:07

Umuhanzi akaba n'umunyapolitiki utavuga rumwe n'ubutegetsi bwa Uganda yahakanye iby'amafoto n'ibyapa by'abaharanira uburenzira bw'ababana bahuje ibitsina yagaragayeho, avuga n'intandaro yabyo byose

Mu minsi yashize nibwo hagaragaye amafoto ya Bobi Wine yagiye azenguruka ku mbuga nkoranyambaga amwerekana afite amabendera ndetse n'ibindi bimenyetso by'abaryamana bahuje ibitsina, mu gihe yari mu ngendo zinyuranye mu mahanga.

Bobi Wine yatangaje ko guverinoma ya Perezida Museveni n'abayishyigikiye, ko ari bo bagize uruhare mu byo yise “poropagande iciriritse”, nyuma y'uko amafoto ye agaragaye yahujwe n'ibyapa by'abaryamana bahuje ibitsina.

Nyuma yaya mafoto, Bobi yaje gushyira ahagaragara amashusho y'umwimerere, avuga ko amafoto yagiye azenguruka, ari amahimbano kandi agamije gusebanya.

Ati ibi byose ni Museveni nabo bafatanyije bafite gahunda yihariye itari nziza kuri nge.

Mu mamagambo ye yagize ati " buri gihe abantu baharanira uburenganzira bwa muntu muri iki gihugu cyacu, babangamirwa n'ubutegetsi bwa Museveni."

Yakomeje agira ati" Leta yishyura abantu bagakwirakwiza ibihuha nkibi bigamije propaganda, byarangira Polisi ikaza gutoteza abatavuga rumwe na Museveni.Ibi byose bikorwa kugira agume kubutegetsi."

Bobi Wine yanditseho avuga ko nk'umuntu wemera uburenganzira bwa muntu, yizera ko abaryamana bahuje ibitsina bafite uburenganzira nk'abandi bantu kandi ko bagomba kubahwa.

Kugeza ubu ntacyo Leta ya Kampala yari yavuga kubyo uyu muhanzi wahindutse Umunyapolitike utavuga rumwe n'ubutegetsi yatangaje.