Ku munsi w’ejo kuwa Gatatu, abinyujije kuri Instagram nibwo The Ben yagaragaje ko yipfumuje izuru ku ruhande rw’iburyo. Ni inkuru yasamiwe hejuru n’abakoresha imbuga nkoranyambaga batangira kunenga uyu muhanzi bavuga ko ibi bitari bikwiye ku muhanzi nk’awe.
View this post on Instagram


The Ben yabaye igitaramo azira gupfumura izuru.

Abakunzi be ntibamworoheye.

Bamwe bavuze ko yabikoze yiganye Diamond Platnumz uherutse kwipfumuza izuru nawe.
Ibi byaje kuba inkuru ndende ubwo umugore we mu mategeko Uwicyeza Pamella yarekaga kumukurikira ku mbuga nkoranyambaga [unfollow]. Abantu bahise batangira kubihuza no gupfumura izuru bamwe bati n’ubundi ntiyagumana n’umusore upfumuye uzuru cyane ko hari n’abataratinyaga kuvuga ko atari imyitwarire ikwiye umugabo muri rusange ukuyeho na The Ben usanzwe yitwararika.
View this post on Instagram



Pamella agihagarika gukurikira [Un Follow] The Ben , abantu babihuje no gupfumura izuru.
Icyakora nyuma y’uko inkuru ibaye kimomo ko Uwicyeza yahagaritse gukurikira umugabo we kuri Instagram, yahise yongera kumukurikira.
Ubwo byagaragaraga ko Pamella yahagaritse gukurikira The Ben, yakurikiraga abantu 49 ariko washaka The Ben ukamubura muri abo bantu.
Pamella yahise yongera kumukurikira bituma benshi batekereza yaba yari yamukuyeho atabishaka cyangwa se mu buryo bwo kugirango arebe amarangamutima y’abantu.


Abenshi bavuze ko ari hafi gushyira hanze indirimbo, icyakora The Choice ifite amakuru ko uyu muhanzi afite indirimbo yaririmbiye Uwicyeza bitegura gushyira hanze ndetse ntagihindutse uyu mwari niwe uzajya mu mashusho yayo.
Kuya 31 Kanama nibwo aba bombi basezeranye kubana akaramata, umuhango wabereye mu murenge wa Kimihurura.

Uwicyeza Pamella yari yatangiye kurondogoza abantu ku mbuga nkoranyambaga ubwo yarekaga gukurikira The Ben kuri Instagram.

Icyakora ntiyatinze yahise yongera kumukurikira.
