Ku makuru dukesha ikinyamakuru MARCA, ubuyobozi bwa Real Madrid bwatangiye gusaba ibitekerezo abafana bayo ku bijyanye no kugarura Mourinho, aho abenshi muri bo bagaragaza ko biteguye kumwakira, bitewe n’ibihe byiza yagiriye muri iyi kipe ndetse n’ubunararibonye afite mu mupira w’amaguru ku rwego mpuzamahanga.
Ibi bije nyuma y’uko Arbeloa, kuri ubu utoza Real Madrid, akomeje kunengwa n’abafana bamuziza umusaruro muke ndetse n’imikinire idatanga icyizere. Abakunzi b’iyi kipe bagaragaza ko hakenewe impinduka zihuse, kandi Mourinho ari umwe mu bashobora kugarura icyizere muri iyi kipe.
Mourinho kuri ubu utoza SL Benfica, azwi nk’umutoza ufite ubunararibonye bukomeye, wagiye atoza amakipe akomeye ku mugabane w’u Burayi arimo Chelsea, AC Milan ndetse na Real Madrid n’izindi.
Mu gihe cye cya mbere muri Real Madrid, Mourinho yakoze impinduka zikomeye mu mikinire y’iyi kipe, ayigira imwe mu makipe yatsindaga ibitego byinshi ku mugabane w’u Burayi. Icyo gihe, abakinnyi nka Cristiano Ronaldo, Gonzalo Higuaín, Mesut Özil na Ángel Di María bahise bagaragaza urwego rwo hejuru kurusha abandi cyane cyane mubyerekeye gutsinda ibitego no gutanga imipira ibivamo .
Nubwo bimeze bityo, ntibyabaye urugendo rworoshye kuko yaranzwe n’umubano utari mwiza hagati ye n’abayobozi b’iyi kipe ndetse n’ibibazo mu mikino yakiniraga na mukeba ukomeye, FC Barcelona, kimwe no kutitwara neza mu marushanwa ya UEFA Champions League.
Icyakora Mourinho yasize amateka akomeye muri Real Madrid aho yayihesheje ibikombe bikomeye birimo Copa del Rey ya 2010–2011, La Liga ya 2011–2012 ndetse na Supercopa de España.
Kugaruka kwe muri iyi kipe nibiramuka bibaye, bishobora kuzazana impinduka zikomeye ndetse bigasubiza icyizere abafana bayo, cyane cyane mu gihe iyi kipe ishaka kongera kwiyubaka no gusubira ku rwego rwo hejuru ku mugabane w’i Burayi.
Umwanditsi: NIYOMUKIZA Gratien
