Iki gitabo yise “Indirimbo 100, imisozi 100”, ni umushinga watangiye mu mwaka wa 2025, kikazaba gikomatanya amagambo y’indirimbo, amateka y’aho yazikomoye ndetse n’ibindi bimenyetso bifatika byaranze Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda.
Mu kiganiro yagiranye na ISIMBI TV, Mibirizi yavuze ko iki gitekerezo cyavuye ku ndirimbo nyinshi amaze imyaka myinshi akora, zishingiye ku dusozi dutandukanye twabereyemo ubwicanyi.
Yagize ati: “Nasanze maze gukora indirimbo zivuga ku dusozi tugera mu ijana. Ariko nkiri gukora izo ndirimbo mu myaka ya mbere nyuma ya Jenoside, abantu bari bakibyibuka cyane. Nyuma naje kwibaza niba ubutumwa buri muri izo ndirimbo bugera ku bantu bose uko bikwiye kuko hari n’abakunda gusoma kurusha kumva umuziki.”
Ibi byatumye afata icyemezo cyo kuzihuriza mu gitabo, kugira ngo uwagisoma atazasoma gusa, ahubwo anabashe kumva no gusobanukirwa neza ubutumwa buri muri izo ndirimbo.
Mibirizi asobanura ko buri gasozi yavuze mu ndirimbo ze gafite amateka yihariye, kandi akenshi ayo mateka akaba atandukanye n’ayo ahandi.
Yagize ati: “Nashakaga gushyiramo ibintu byinshi birimo amafoto n’ibimenyetso by’ibyabaye, ariko cyane cyane umwihariko w’ibyabereye kuri buri gasozi, kuko buri kamwe kagize amateka yako bwite.”
Ibi bituma iki gitabo kitazaba gusa icyegeranyo cy’indirimbo gusa, ahubwo kikazaba n’inyandiko y’amateka arambuye, ifasha abakiri bato n’abazavuka gusobanukirwa ibyabaye.
Nubwo Mibirizi yemera ko igitabo cye cyatinze gusohoka kurusha uko yabitekerezaga, ashimangira ko byatewe no gushaka kukinoza neza.
Yagize ati: “Si uko byatinze kubera izindi mpamvu, ahubwo ni ukugira ngo kibe cyuzuye kandi kibe cyiza, gikubiyemo ibyo nifuzaga byose.”
Yijeje abakunzi be ko iki gitabo kizasohoka muri uyu mwaka wa 2026, nubwo ataratangaza itariki nyayo kizasohokeraho.
Kugeza ubu, Mibirizi amaze gukora indirimbo 100 zose zigaruka ku mateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ibintu bituma abarizwa mu bahanzi bagize uruhare rukomeye mu kubika no gusigasira amateka binyuze mu muziki.
Igitabo cye gishya gitegerejwe nk’inyongera ikomeye mu buryo bwo kwigisha amateka, kikaba kizahuza umuziki, inyandiko n’ibimenyetso bifatika mu gusigasira ukuri kw’ibyabaye mu Rwanda.
Umwanditsi: NIYOMUKIZA Gratien
