Mu kiganiro yagiranye n’umunyamakuru Angie Martinez, Tems yavuze ko impamvu nyamukuru ituma ashaka umugabo wubaha Imana ari uko uwo muntu aba afite aho abarizwa mu buryo bw’imyitwarire ndetse n’imyemerere.
Yasobanuye ko umuntu wubaha Imana aba afite inshingano zo kubahiriza indangagaciro za gikirisitu, kandi ko aba azi ko hari uwo azabazwa bigatuma agira ubudahemuka no kwitwararika mu rukundo.
Yagize ati: ”Niba nta cyo ubazwa, ni iki cyakubuza kugenda ejo ukanta? Urukundo nyakuri ni icyemezo gishingiye ku kintu kirenze inyungu zawe bwite.”
Uyu muhanzikazi yagaragaje ko abantu benshi bibeshya ko urushako ari ibintu byoroshye, nyamara rujyana n’ibigeragezo bikomeye.
Yagize ati: “Urushako si ikintu gihora ari cyiza gusa. Hari ibihe bikomeye, kandi abantu bagomba kurwinjiramo babizi neza.”
Yagaragaje ko gukundana byonyine bidahagije, ahubwo ko hakenewe kumva neza niba abantu babiri bashobora kubana bakuzuzanya no guteza imbere ubuzima bwabo.
Tems yashimangiye ko urushako ari urugendo rugamije gutuma abantu barushaho kuba beza no gukura mu mitekerereze no mu mibereho bityo ku abantu bagomba gushakana n’abo bizeye imico yabo.
Yagize ati: ”Urushako rukwiye guteza imbere umuntu ku giti cye, gutuma abantu bahinduka beza kurushaho, kugaragaza imbaraga z’urukundo mu bihe bikomeye”.
Tems agaragaza ko urushako rutari inkuru y’urukundo gusa, ahubwo ari isezerano risaba ubushishozi, indangagaciro n’ubwitange, ari na yo mpamvu ashyira imbere gushaka umugabo wubaha Imana.

Umwanditsi: NIYOMUKIZA Gratien
