Ikipe ya Manchester United imaze igihe ititwara neza uko abafana bayo babyifuza, dore ko imikino itatu iheruka nta n'umwe iyi kipe yatsinze kandi ikarangwa ko kwishyurwa ibitego mu gice cya kabiri.
Abasesenguzi n'abafana bayo benshi ibi babishinja ubwugarizi bwayo butameze neza by'umwihariko myugariro Harry Maguire, n'ubwo n'ubusatirizi butaba bwatsinze ibitego byinshi.
Kuri uyu wa gatandatu ubwo Manchester United yakinaga na Southampton, nabwo yishyuwe igitego birangira inganyije uwo mukino. Igitego cyatsinzwe na Che Adams ku munota wa 48' cyishyuraga icyo Jadon Sancho yari yatsinze ku munota wa 21' ku mupira yari yahawe na Marcus Rashford.
Umukino wari wabanje ubwo iyi kipe yakinaga na Burnley, nabwo Jay Rodriguez yatsinze igitego ku munota wa 47' cyishyura icyo Paul Pogba yari yatsinze ku munota wa 18'.
Nyuma y'uyu mukino Harry Maguire ubwe yemeje ko iki gitego cya Jay Rodriguez cyabababaje ariko nemeza ko banabigizemo uruhare kugira ngo bagitsindwe.
Mbere y'uyu mukino wa Southampton, umutoza Ralf Rangnick yari yagize icyo avuga kuri Harry Maguire ukomeje gutaramirwaho n'abakunzi ba ruhago nk'urugero rwiza rwa myugariro w'umuswa, ndetse agerageza kwerekana impamvu Maguire atitwaye neza ku mukino bakinnye na Burnley.
Rangnick yagize ati:"Harry Maguire yamaze ibyumweru bibiri n'igice yaravunitse. Yagize umukino mwiza dukina na West Ham United kandi ndizera neza ko arinako araza kwitwara dukina na Southampton."
Muri uwo mukino ibyo Harry Maguire yakinnye biri kure cyane y'ibyo umutoza we yari yamutangajeho ko yizeraga ko yitwara neza.
Umukino ukurikira kuri iyi kipe ya Ralf Rangnick irakina n'ikipe ya Brighton&Hove Albion imaze imikino itanu ikurikirana ya shampiyona idatsindwa. Muri iyo mikino Brighton yatsinzemo imikino ibiri, inganya indi itatu.
Rangnick yizeye ko Maguire azagaruka mu bihe byiza(Image:The Mirror)
