Amavubi yakajije imyitozo yitegura imikino ibiri ya Guinea Conakry - AMAFOTO

Amavubi yakajije imyitozo yitegura imikino ibiri ya Guinea Conakry - AMAFOTO

 Jan 2, 2022 - 08:31

Ikipe y'igihugu Amavubi yamaze gutangira imyitozo aho yitegura imikino ibiri ya gicuti izakina na Guinea Conakry.

N'ubwo Minisiteri ya siporo iherutse gusohora itangazo rihagarika imikino irimo n'umupira w'amaguru, ariko imikino ya gicuti izahuza Amavubi na Guinea Conakry yo igomba gukinwa.

Iyo mikino ibiri, uwa mbere uzakinwa kuri uyu wa mbere tariki 3 Mutarama undi ukinwe ku wa kane tariki 6 Mutarama 2022. Iyi mikino kandi igamije gufasha ikipe ya Guinea Conakry kwitegura neza CAN igiye kubera muri Cameroon.

Gusa ku rundi ruhande Amavubi nayo ni igihe kiza cyo kwisuzuma kuko si iminsi myinshi isigaye ngo batangire gushaka itike yo kujya muri CHAN.

Kuri uyu wa Gatandatu nibwo abakinnyi 26 bahamagawe n'umutoza Mashami Vincent batangiye imyitozo. 

Ni ikipe yiganjemo amasura mashya menshi y'abasore badasanzwe bahamagarwa mu ikipe y'igihugu uyu ukaba ariwo mwanya mwiza wo kwigaragaza bakabasha kongera amahirwe yo kuzongera guhamagarwa.

Dore urutonde rw'abakinnyi Mashami Vincent yahamagaye:

Abanyezamu:

ISHIMWE Jean Pierre (APR FC)
NTWALI Fiacre (AS Kigali) 
HAKIZIMANA Adolphe (Rayon Sports FC)

Ba myugariro:

SERUMOGO Ali (Kiyovu SC)
NKUBANA Marc (Gasogi United)
NIYOMUGABO Claude (APR FC)
RUTANGA Eric (Police FC)
USENGIMANA Faustin (Police FC)
NGENDAHIMANA Eric (SC Kiyovu)
NIYIGENA Clément (Rayon Sports FC)
NDAYISHIMIYE Thierry (Kiyovu SC)
BUREGEYA Prince (APR FC)

Abakina hagati mu kibuga:

RUBONEKA Jean Bosco (APR FC)
MUHIRE Kevin (Rayon Sports FC)
NISHIMWE Blaise (Rayon Sports FC)
MUGISHA Bonheur (APR FC)
MANISHIMWE Djabel (APR FC)
BENEDATA Janvier (SC Kiyovu)
HAKIZIMANA Muhadjir (Police FC)
Joeffrey Rene Assouman (Hillerødfodbold)

Abataka:

SUGIRA Ernest (AS Kigali)
USENGIMANA Danny (Police FC)
MUGUNGA Yves (APR FC)
BYIRINGIRO Lague (APR FC)
MUGENZI Cédric (SC Kiyovu)
MUHOZI Fred (Espoir FC)

Mashami Vincent umutoza w'Amavubi