Kuri uyu wa kabiri i Nyamirambo ku isaha ya saa 6:00 hateganyijwe umukino ubanza wa 1/4 urahuza Rayon Sports na Bugesera FC, aho aba-Rayon barahiye ko bagonba kuzuza stade kandi bagatanga ibyishimo.
Ubwo bari basoje imyitozo ya nyuma ku mugoroba wo kuri uyu wa mbere, kapiteni wayo Muhire Kevin yaganiriye n'ikinyamakuru Rwanda Magazine avuga neza uko biteguye uyu mukino wa Bugesera FC.
Yagize ati “Imyitozo yari imeze neza, turi kwitegura umukino w’ejo [ku wa Kabiri], duhagaze neza, navuga ko ikipe imeze, twiteguye gutanga ibyishimo nk’ibisanzwe.”
Muhire Kevin kandi yabajijwe icyaba cyarahindutse muri Rayon Sports dore ko imaze imikino itatu itsinda, ibidasanzwe dukurikije uko iyi kipe yari imaze igihe yitwara.
Ati “Nta cyahindutse cyane uretse kuganira hagati yacu tukamenya ikipe turimo n’agaciro kacu nk’abakinnyi. Twaraganiriye tubona ko hari icyo dukwiye gutanga cyangwa guha ikipe, ku bwanjye navuga ko turimo kubikora neza kandi n’ibindi tuzakomeza tubikora nta kibazo.”
Muhire Kevin avuga ko biteguye gutanga ibyishimo ku mukino wa Bugesera FC(Image:Rwanda Magazine)
Ku bijyanye n’amahirwe ya Rayon Sports ku Gikombe cy’Amahoro cy’uyu mwaka, Kapiteni wayo yashimangiye ko bishoboka ariko avuga ko bizaterwa n’uko bazajya bitwara mu mikino iri imbere.
Ati “Birashoboka cyane, ni ugukomeza gukora, tubara umukino ku mukino, ubu sinavuga ko twagitwara ariko uko tuzagenda twegera imbere, tuzajya tubara ibindi biri imbere.”
Yasabye abafana ba Rayon Sports kuza gushyigikira ikipe yabo ari benshi ku mugoroba wo kuri uyu wa Kabiri kuko na bo biteguye kongera kubaha ibyishimo ndetse gukinira ku matara bikaba bikunze kubaha umusaruro mwiza.
Ati “Twarabisabye kuko ku mikino ya nijoro abafana baba bahari kandi baba bavuye ku kazi, imbaraga z’abafana ziba zikenewe ni yo mpamvu twasabye ko umukino uba nijoro. Ku bwanjye ni ukudushyigikira bidasanzwe haba ku bakinnyi n’aba-Rayon muri rusange. Imikino ya nijoro ni myiza kuri Rayon kandi biranadufasha kugira ngo twitware neza.”
Yongeyeho ati “Baze ari benshi, badushyigikire natwe ntituzabatenguha, tuzakomeza dukore cyane kandi ndizera ko tuzabaha ibyishimo nk’ibisanzwe.”
Rayon Sports yakoze imyitozo ya nyuma yitegura Bugesera FC(Image:Rwanda Magazine)
Mu gihe ikipe ya Rayon Sports yaba isezereye Bugesera FC muri 1/4, izahita ihura na APR FC muri 1/2 mu gihe nayo yaba yasezereye ikipe ya Marine FC.
