Ni iki cyo kwitega ku ikipe y’igihugu  Amavubi imbere ya Mali yamaramaje?

Ni iki cyo kwitega ku ikipe y’igihugu Amavubi imbere ya Mali yamaramaje?

 Nov 11, 2021 - 10:58

Amavubi yiteguye gutana mu mitwe na Mali.

Ni umukino ubanziriza uwa nyuma mu gushaka itike y’igikombe cy’isi kizabera muri Quatar 2022.

Mali niyo iyoboye itsinda rya (E) n’amanota 10 kuri 12 yashobokaga naho u Rwanda ni urwa nyuma n’inota 1 kuri 12 yashobokaga.

Ni umukino u Rwanda rukeneye gutsinda kugirango rwizereko rutaguma ku mwanya wa nyuma naho Mali ikeneye gutsinda uyu mukino kuko irashaka kwikuraho igitutu cya Uganda Cranes igihe yaba yitsindiye Kenya.

Ni umukino abanyarwanda benshi bategereje kuko rutahizamu w’abanyarwanda Ernest Sugira yagarutse mu ikipe y’igihugu  Amavubi kandi akaba ari umukinnyi ukunda kwitwara neza iyo ari mu ikipe y’igihugu.

Ni umukino Amavubi agiye gukina adafite inkingi zayo za mwamba zisanzwe ziyafasha zirimo Rwatubyaye Abdoul, Kagere Medie , Fitina Ombalenga na Jacques Tuyisenge basanzwe babanza mu kibuga.

Ni umukino kandi umutoza w’ikipe y’igihugu y’uRwanda Amavubi Mashami Vincent akeneye gutanga ibye byose kugirango abone icyo kubwira abanyarwanda kuko basa nkaho bamaze kurambirwa umusaruro we. 

Ni umukino kandi ushobora gusiga Mashami Vincent yerekanye ko ari umutoza ukomeye cyangwa agakomeza kubwirwa amagambo amusaba kwegura nk’uko ku mukino yatsinzwemo na Uganda yabisabwe.

Amavubi akeneye kwikura mu isoni nubwo bigoye ariko birashoboka kuko u Rwanda nirwo rwakiriye umukino I Kigali bityo ruraza kuba ruri imbere y’abafana barwo.

Indi mpamvu Amavubi ashobora kwihagararaho n’uko Kapiteni wayo Niyonzima Haruna yamaze gusezera abanyarwanda kandi uyu mukino uri mu mikino ya nyuma akiniye u Rwanda. Bityo abakinnyi bafite kwitanga bamusezera neza mu cyubahiro agomba, bahereza abanyarwanda intsinzi.

Umwuka mu ikipe y’igihugu  Amavubi ni mwiza kandi biteguye gutsinda nubwo ntacyo baharanira kinini kuko bamaze gusezererwa.

Mashami Vincent yahinduye imikinire kuko asanzwe akina uburyo bwa ba myugariro bane b’inyuma, Batatu bo hagati ndetse na batatu bashaka ibitego (4-3--3-1) abo baza biyongera ku muzamu bisobanuyeko agiye gushaka ibitego yamaramaje.

Mashami Vincent ubundi asanzwe akoresha uburyo bwo gukoresha ba myugariro bane, abakinnyi bo hagati batatu imbere yabo hari abandi bakinnyi 2 (4-3-2-1-1)babasha gukina bagaruka gufasha ab’inyuma maze agakoresha rutahizamu umwe wiyongera kuri nyezamu.

Ubu buryo bwa kabiri iyo yabukoreshaga yabaga afite intego yo kugarira mbere yo gushaka igitego naho ubu buryo yahisemo gukoresha biragaragarako intego ze za mbere ari ugushaka igitego bakabona kugarira nyuma.

Ni umukino uri butangire ku isaha ya saa 18:00 z’umugoroba kuri Stade Regional Nyamirambo.

Abakinnyi bashobora kubanza mu kibuga (Net photo)