Amakuru ahari akomeje kuvuga ko ikipe ya Atletico Madrid yaba iri kwitegura gusaba Manchester United ko zahinduranya abakinnyi(Swap deal)
Atletico Madrid ikaba ishaka Antony Martial ushaka kuva muri Manchester United, nayo igatanga Kieran Trippier nawe wifuzwa cyane na Manchester United.
Ku wa Gatanu w'icyumweru gishize nibwo umu-agent wa Antony Martial witwa Philippe Lamboley yatangaje ko umukiriya we ashaka kuva muri Manchester United mu kwa mbere ndetse ko bazabibwira iyi kipe vubaha.
Inkuru dukesha Eurosport iravuga ko Atletico Madrid yaba yatangiye gutegura ubwo busabe yageza kuri Manchester United ubundi gahunda zikarangira mu isoko ryo mu kwa mbere.
Inkuru ya Eurosport ntisobanura neza ngo yemeze ko Kieran Trippier ariwe uzakoreshwa ngo Atletico Madrid ibone Antony Martial ariko andi makuru akomeza avuga ko Trippier nawe yaba ari mu nzira zisohoka muri iyi kipe yo muri Espagne.
Ikipe ya Atletico Madrid si ubwa mbere yaba yifuje Antony Martial. Amagambo yavuzwe n'umu-agent we yakiriwe neza muri iyi kipe.
Umutoza mushya wa Manchester United Ralf Rangnick we yahakanye amakuru avuga ko Martial yaba agiye gusohoka muri iyi kipe, aho avuga ko Martial atarabisaba.
Antony Martial akomeje kugorwa no kubona umwanya wo gukina dore ko amaze kugaragara mu mikino icumi yonyine kuva umwaka w'imikino yatangira.
Antony Martial ashaka kuva muri Manchester United(Image:Guardian)
Umwongereza Kieran Trippier nawe arasohoka muri Atletico Madrid(Image:Mirror)
