Ingano y'amaso ye yatumye ashinjwa gutwara imodoka asinziriye

Ingano y'amaso ye yatumye ashinjwa gutwara imodoka asinziriye

 Feb 12, 2026 - 20:30

Inkuru y’umugabo wo mu Bushinwa yakwirakwiye ku mbuga nkoranyambaga nyuma yo gusanga imodoka ye ifite uburyo bw'ikoranabuhanga (system) bugenzura umutekano w’umushoferi, aho yamwibeshyeho inshuro nyinshi imushinja ko arimo gusinzira kandi ari kureba, ahubwo ari ukubera ingano y'amaso ye.

Mu rugendo rumwe gusa, iyi modoka yamuhaye impuruza zirenga 20, zimuburira ko asa n’uri gusinzira cyangwa yananiwe gutwara. Buri butumwa bwamusabaga kongera kwitwararika, nyamara we avuga ko yari yitonze kandi atigeze yumva ananiwe.

Ikibazo cyaturutse ku ikoranabuhanga rishingiye ku kumenya isura (facial recognition) no gukurikirana imikorere y’amaso, rigamije kongera umutekano mu muhanda hamenyekana ibimenyetso byo gusinzira. 

Ariko iki kibazo cyatewe n’uko sisiteme yasobanuye nabi imiterere karemano y’amaso y’uwo mugabo kuko ari mato maze iyafata nk’afunze, bityo itangira gutanga impuruza nyinshi.

Ibi byateje impaka ndende ku mbuga nkoranyambaga, aho benshi bagaragaje ko nubwo ikoranabuhanga ry’ubwenge buhangano (AI) rifasha mu kurengera ubuzima, rishobora kugira aho ribogamira bitewe n’amakuru ritanga.

Nubwo bimeze bityo ariko hari abavuze ko niba sisiteme zitozwa ku bwoko bumwe bw’isura, zishobora kudakorera neza abantu bose mu buryo bungana.

Nubwo izi sisiteme zo gutwara ibinyabiziga bumaze kurokora ubuzima bwinshi binyuze mu kuburira abashoferi bananiwe, iyi nkuru yerekanye ko hari aho zishobora kurushaho kunozwa kugira ngo zirusheho kuba inyangamugayo kandi zihuze n’imitere itandukanye y’abantu.

Umwanditsi: NIYOMUKIZA Gtarien