Samusure yasabwe kureka ubusambanyi kugira ngo ibibazo bye bikemuke

Samusure yasabwe kureka ubusambanyi kugira ngo ibibazo bye bikemuke

 Feb 16, 2026 - 20:58

Umukinnyi wa filime, Kalisa Ernest wamamaye nka Samusure, yagarutse ku rugendo rukomeye rw’ubuzima amazemo igihe rwaranzwe n’amadeni y’urudaca, igihombo gikomeye ndetse n’ihungabana ryageze aho atekereza kwiyahura, mbere yo kubona ubutumwa bwamuhinduriye icyerekezo.

Yabitangaje mu kiganiro yagiranye na Isimbi TV, aho yasobanuye uko byatangiye n’amasomo akomeye byamusigiye.

Samusure yavuze ko hari igihe cyageze akabura burundu amafaranga yo kwishyura ideni, bikaba ngombwa ko ajya gufata irindi ngo yishyure iryari rimaze kumuremerera.

Avuga ko igitekerezo cyo gufata amadeni cyaturutse ku cyifuzo cyo gutangiza umushinga we wa sinema, aho mu ntangiriro byagendaga neza kuko yabashaga kuyishyura buhoro buhoro.

Yavuze ko ibintu byaje guhinduka ubwo haje ibikorwa byitwaga “Ujyama” (ibiryabarezi). Kubera kubona abandi bavuga ko babikuramo amafaranga menshi, yafashe icyemezo cyo gushoramo amafaranga yose haba ay’amadeni ndetse nayo yari amaze gukorera muri sinema.

Yari afite icyizere cyo kuzavanamo agera kuri miliyoni umunani, nyuma yo gushoramo miliyoni ebyiri n’ibihumbi magana atatu harimo n’inguzanyo ya miliyoni imwe n’ibihumbi magana abiri.

Icyakora, nyuma yo kuyashoramo, abatangaga amafaranga baje kubura, bituma ayo yashyizemo ayabura burundu. Ibi byatumye ahagarika ibikorwa byo gukina filime, atangira kujya mu madeni mashya yiyongera ku yari asanzwe afite.

Samusure yavuze ko igitutu cy’amadeni n’ibibazo by’ubuzima byamuremereye cyane kugeza aho atekereza kwiyahura, yumva nta cyizere asigaranye.

Muri icyo gihe yavuze ko yahuye n’umuhanuzi wamubwiye ko yamurose, Imana iri kumurinda gereza kandi ko azishyurirwa imyenda yari abereyemo abantu.

Yavuze ko yabwiwe ko yavukanye umugisha, ariko ko kugira ngo ibyo yagenewe abigereho agomba kubanza guhindura ubuzima bwe, harimo kureka ubusambanyi no kureka gutekereza kwiyahura.

Avuga ko ubu ari mu rugendo rwo kongera kwiyubaka nyuma yo kugaruka mugihugu ndetse ko afite icyizere cy’ejo hazaza heza kurushaho nyuma y’amasomo yakuye mu bihe bikomeye yanyuzemo.

Umwanditsi: NIYOMUKIZA Gratien