Mu gihe imikino ibiri yabaye hakiri kare yagaragaje ikipe iherekeza Gicumbi FC zikerekeza mu kiciro cya kabiri, imikino ibiri yari itegerejwe saa 15:00 yagombaga kwerekana niba igikombe ari icya APR FC cyangwa Kiyovu Sports.
Iyi mikino yatangiriye rimwe umwe waberaga i Nyamirambo aho Police FC yari yakiriye APR FC, naho i Muhanga Kiyovu Sports yakiriye Marine FC isanzwe izwiho kuyigora cyane.
Ku bibuga byombi igice cya mbere cyarangiye ari ubusa ku busa habuze ikipe yareba mu izamu ry'iyindi, ndetse abafana barebaga ikipe zabo ariko bakurikira uko ku kindi kibuga byifashe.
Mu gice cya kabiri ikipe ya Kiyovu Sports niyo yabanje gufungura amazamu, aho yabonye igitego ku munota wa 47 gitsinzwe na Bigirimana Abedi ukina hagati mu kibuga.
Bigirimana Abedi niwe wafunguye amazamu
Nyuma y'iminota ine gusa abafana ba Kiyovu Sports bari mu byishimo, nibwo ikipe ya APR FC yabonye igitego cyatsinzwe na Mugisha Gilbert ku ishoti yarekuriye inyuma y'urubuga rw'amahina.
Kugeza aha intsinzi ya Kiyovu Sports ntacyo yari iyimariye ku gikombe cya shampiyona kuko APR FC nayo yari ifite intsinzi. Kiyovu Sports yabonye igitego cya kabiri ku munota wa 84 cyatsinzwe na Emmanuel Okwi, ubundi itegereza ko wenda APR FC yakwishyurwa na Police FC.
Gusa iki kizere cya Kiyovu Sports cyaraje amasinde kuko mu minota y'inyongera Mugisha Gilbert yongeye kurekura ishoti rikomeye mu izamu rya Police FC, umukino urangira APR nayo itsinze Police FC 2-0.
Mugisha Gilbert yafashije cyane APR FC
Ikipe ya Kiyovu Sports yibutse ibitereko yasheshe kuko ku munsi wa 29 wa shampiyona yabonye amahirwe yo gufata umwanya wa mbere nyuma y'uko AS Kigali yatsinze APR FC, ariko yo gukura amanota atatu kwa Espoir FC birayinanira.
Ikipe ya APR FC yegukanye igikombe cya shampiyona ku nshuro ya gatatu yikurikiranya, kikabaa ari igikombe cya shampiyona cya 20 itwaye mu myaka 29 imaze.
Hasigaye imikino ine y'umunsi wa 30 ngo shampiyona isozwe. Ku wa Gatanu Etincelles izakia na Mukura, Gasogi United ikine na Rayon Sports. Naho ku wa Gatandatu Gicumbi FC izakina na Bugesera FC, naho Gorilla FC ikine na Espoir FC.
APR FC yegukanye igikombe irusha Kiyovu inota rimwe
