Mu birometero 124.3 ku isaha ya saa 11:50 abasiganwa bamaze kugenda ibirometero 98 aho mu ma saa 12:00 zirengaho iminota mike baraba bari gusoza.
Igikundi cy'abakinnyi batanu nicyo kiyoboye iri siganwa ndetse harimo abanyarwanda babiri aribo Mugisha Samuel na Niyonkuru Samuel bakaba bakomeje kureba ko batwara etape y'uyu munsi.
Ubwo batereraga umusozi wa Tetero umunyarwanda Mugisha Samuel uzwi cyane mu kuzamuka niwe watwaye amanota yo kuwuzamuka ari uwa mbere.
Etape Kigali-Gicumbi irabura ibirometero bike ngo isozwe