Uyu mutaiyani w'imyaka 54 yitabye Imana nyuma y'iminsi ibiri gusa inkuru ibaye kimomo ko yitabye Imana, ariko umuryango we wahise ubeshyuza ayo makuru bavuga ko ameze nabi ariko akiri muzima.
Kuri iyi nshuro umuryango we niwo watangaje inkuru y'akababaro ko uyu mugabo yitabye Imana nyuma y'igihe arwaye.
Umuryango wagize uti:"Mu gahinda gakomeye cyane, turatangaza turatangaza urupfu rw'umu-agent mu mupira w'amaguru wari mwiza cyane."
Mino Raiola yitabye Imana(Net-photo)
Mino Raiola yari umu-agent ukomeye cyane mu mupira w'amaguru bijyana n'abakinnyi bakomeye yari ahagarariye barimo Marco Veratti, Paul Pogba, Zlatan Ibrahimovic, Erling Haaland ndetse n'abandi.
Yitabye Imana mu gihe yari afite imari ishyushye ku isoko ariyo Erling Haaland uri kwitwara neza cyane muri Borussia Dortmund akaba yifuzwa n'amakipe menshi akomeye ku isi.
Abakinnyi Mino Raiola yari ahagarariye
