Umwanya w'umutoza Frank Nuttal muri Police FC uri ku isoko

Umwanya w'umutoza Frank Nuttal muri Police FC uri ku isoko

 Mar 14, 2022 - 12:27

Police FC ikomeje kuganiriza abazavamo umusimbura w'umutoza Frank Nuttal wabasezeranyije ibikombe none akaba akomeje kugaragurika.

Police FC ni imwe mu makipe yatangiye shampiyona ya 2021-2022 mu Rwanda, ahabwa amahirwe yo kuba yakwegukana igikombe cya shampiyona dore ko yari yiyubatse ku buryo bugaragara.

Gusa aho bigeze bigaragara ko iyi kipe nta mahirwe igifite ku gikombe cya shampiyona kuko iri ku mwanya wa gatandatu n'amanota 31, ikaba irushwa amanota 16 na Kiyovu Sports iri ku mwanya wa mbere.

Ibi byose birashijwa abatoza b'iyi kipe aribo Frank Nuttal wungirijwe na Alain Kirasa, ndetse iyi kipe ikaba iheruka kwirukana Ndizeye Aime Desire Ndanda wari umutoza w'abazamu bamushinja kutuzuza inshangano ze.

Iyi kipe mbere yo gutangira shampiyona bari biyemeje gutwara igikombe cya shampiyona n’igikombe cy’Amahoro ariko kugeza kuri ubu iyo urebye ntabwo ibimenyetso berekana ntabwo ari ibyo gutwara igikombe kuko imbere muri iyi kipe hari amakuru avuga ko umutoza wayo Mukuru Frank Nuttal atishimiwe n’abakinnyi.

Kugeza ubu hari amakuru avuga ko Frank Nuttal ubwo shampiyona izaba irangiye azasezererwa bakaza undi mutoza mushya, kuko bigaragara ko aho aganisha ikipe atari aho ubuyobozi bwifuza.

Amakuru ahari ni uko abatoza babiri b’abanyarwanda aribo Mashami Vincent na Andre Cassa Mbungo aribo bari kuganirizwa n’ubuyobozi bwa Police FC ndetse ngo ibiganiro birimo kugenda neza hagati yabo.

Yaba ari Mashami ndetse na Cassa bombi baheruka gutakaza akazi ariko Cassa niwe uhabwa amahirwe yo gutoza Police FC kuko igikombe cy'amahoro iyi kipe ifite ariwe wakiyihaye.

Frank Nuttal n'umwungiriza we Kirasa Allain(Net-photo)

Ftank Nuttal ashobora guhita asezererwa(Image:Rwanda Magazine)

Police FC iraganiriza Mashami uherutse gutandukana n'Amavubi(Net-photo)

Casa Mbungo niwe uhabwa amahirwe menshi yo gutoza Police FC(Net-photo)