Mu gitaramo cye cyabereye i Lagos kizwi nka “Warehouse Session”, uyu muhanzi yavuze ko nubwo abahanzi b’Abanyafurika bakomeje gukora neza, uburyo Afrobeats yakirwaga mbere atari bwo ikiri kwakirwamo ubu.
Yagize ati: “Mu mahanga, Afrobeats iri kugenda igabanuka. Ni ukuri kudashidikanywaho. Abahanzi bacu bari gukora neza cyane, ariko Afrobeats mwari muzi hagati ya 2020 na 2024 si yo iriho uyu munsi.”
Omah Lay yavuze ko amaze igihe yiga uburyo bushya bwo kongera imbaraga muri uyu muziki no kuwusubiza ku rwego wari uriho mu minsi yashize ku Isi.
Yasezeranyije ko umuziki ari gutegura uzagira uruhare rukomeye mu kuzamura ireme ry’ibihangano by’abandi bahanzi, bityo Afrobeats ikongera gusubirana igikundiro ku rwego mpuzamahanga.
Ibi bije mu gihe Afrobeats imaze imyaka igera kuri ine iri mu njyana zigezweho ku Isi, cyane cyane nyuma y’ikorwa ry’indirimbo zakunzwe cyane zikozwe n’abahanzi batandukanye barimo Burna Boy, Wizkid na Davido n’abandi bayifashije kugera ku rwego rwo hejuru ku mbuga zitandukanye mpuzamahanga nka sportfy n’izindi.
Umwanditsi: NIYOMUKIZA Gratien
