Abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram ahanyuzwa ubutumwa bw'igihe gito, Umunyamideri Moses Turahirwa wahanze inzu ya Moshion yateguje abantu ibirori byo kumurika imideri.
Ibi birori bizaba hagati ya tariki 26 na 29 Gicurasi 2023 gusa aho kubera n'abazaba bitabiriye ibyo birori ntabwo bari bamenyekana.
Moses ni umwe mu bahanzi b'imideli bakomeye dore ko aheruka kwambika Jason Derulo https://thechoicelive.com/moses-ni-muntu-ki-ugeze-ku-rwego-rwo-kwambika-jason-derulo
Kwanda Season ni film izaba igaruka ku buzima bwe amaze iminsi akora aho hari amashusho yavugishije abantu yafatiwe mu butariyani ariko akajya hanze mu buryo we yavuze ko ayo mashusho yibwe.
N'ubwo aya mashusho yagiye hanze akavuga ko yibwe, nyuma yaje gutangaza ko agiye gukina Film z'urukozasoni https://thechoicelive.com/ese-koko-moses-turahirwa-agiye-gukina-filime-zurukozasoni
Nyuma yo gutigisa imbuga nkoranyambaga ubwo yari iyo mu mahanga, Moses kuri ubu ari mu gihugu cy'u Rwanda aho arimo ategura kwerekeza mu gihugu cy'uburundi gukomerezayo ibikorwa bye byo gufata amashusho ya film yenda gusohora.

Moses yatangaje ko kuva ku wa 26 Gicurasi kugera 29 hazabaho ibirori yise Kwanda Season fashion week.
Kubera amashusho ya Moses aryamanye n'abandi bagabo mu gitanda yagiye hanze, akigera mu Rwanda hasakaye amakuru ko yitabye RIB ariko we arabihakana. Inkuru igaruka ku guhakana kwe https://thechoicelive.com/moses-turahirwa-yahakanye-ibyo-kwitaba-rib
