Jennifer Lopez we ntabwo yariye indimi ku kibazo kigora benshi kugisubiza

Jennifer Lopez we ntabwo yariye indimi ku kibazo kigora benshi kugisubiza

 May 22, 2023 - 01:02

Jennifer Lopez uri mu rugendo rwo kumenyekanisha firime ye iheruka gusohoka yitwa "The Mother" , yabajijwe ikibazo cy'amatsiko.

Jennifer Lopez yaganiriye ku ngingo abantu benshi bibagora kuvugaho.

Jennifer Lopez ntabwo ari we mugore wenyine ku isi wabyaye abana ku bagabo babiri batandukanye, ariko abantu benshi ntibakekaga ko ashobora kuvuga uwo abona nk'umubyeyi mwiza mu bagabo be bombi.

Jennifer Lopez yavuze ko Ben Affleck ari umubyeyi mwiza

Kuri ubu, uyu mukinnyi w'amafirime w'imyaka 53 arimo akora ibiganiro mu rwego rwo kumenyekanisha firime ye iheruka gusohoka yitwa “The Mother”.

Mugihe byinshi mubibazo n’ibisubizo birimo kwibanda kuri iyi firime, yanahawe umwanya kugira ngo avuge ku buzima bwe bwite.

Muri kimwe muri ibyo biganiro, yabajijwe ku kuba umugabo we, Ben Affleck, ari umubyeyi mwiza kuruta uwahoze ari umukunzi we Marc Anthony.

Jennifer Lopez yavuze ko Ben Affleck ari we mubyeyi mwiza kurusha uwahoze ari umugabo we

Nta gutindiganya, yahise avuga ko abana be bahuje ma Affleck vuba kandi uyu mugabo yahise afata inshingano zo kwita ku buzima bwabo mu buryo budasanzwe. Ibyo bivuze ko Anthony yari atewe uw'inyuma.

Anthony ni se w'impanga za Lopez, ariko mu kiganiro na The View, yagize ati: “Mvugishije ukuri, ni we mubyeyi mwiza nabonye!” Bivuze ko ari mwiza mu kumarana igihe n'impanga ze kurusha uko Anthony yari ameze cyangwa ameze ubu.