Ku mbuga nkoranyambaga hacitse ururondogoro kubera Moses Turahirwa wabaye iciro ry’imigani kubwo kuba uyu munsi yisanze muri gereza,ibintu bisa nk’inkuru y’uruhererekane.

Moshions ya Moses ifatwa nka mama y'izindi nzu z'imideri mu Rwanda.
Abenshi barabyibuka nk’ibyabaye ejo’ubwo Moses Turahirwa washinze inzu y’imideri iri mu zikomeye muri Africa ya Moshions, yatangiraga ibyasaga no kwisenyera.
Ibi byose byatangiye ubwo muri Ugushyingo 2022 ku mbuga nkoranyambaga hajyagaho ifoto ye yambaye ibisa n’ubusa kuko yari yikinze akenda ku myanya y’ibanga gusa.
Abenshi biganjemo urubyiruko yaberaga icyitegererezo batangira kunenga iyo myitwarire bitaga idahwitse.

Ifoto ya Moses yatumye yibazwaho na benshi.
N’ubwo byafashwe nko kutatira igihango cy’Abanyarwanda ari nako ashinjwa kwica umuco’ byagezeho bisa n’ibishira ndetse biranibagirana.
Moses wari watangiye urugendo rwatunguraga Abanyarwanda umunsi ku wundi’ noneho haje kugaragara amafoto n’amashusho yambaye ibisa na buriburi. Icyakuye umutima abantu’ ni ukubona uyu musore ukomoka I Nyamasheke agaragara mu mashusho aryamanye n’abasore babiri b’abazungu.

Amashusho n'amafoto ya Moses ntiyihanganiwe.
Ibi byatunguye benshi ariko bibabaza imbaga nyamwinshi kuko mbere yahoo yari yiyunze na benshi ubwo yambikaga igihangange mu kuririmba Jason Derulo mu birori byabereye I Paris, aha benshi bari bamubabariye iby’ibyitwa ikosa ryo kwambara ibisa n’ubusa mu ruhame.
Aya mashusho yo kuyihanganira byagoye abanyarwanda kugeza ubwo yagarukaga mu Rwabda maze itangazamakuru rikamuhata ibibazo kuri ayo mashusho.
Ni amashusho yari yagiye hanze ku 01 Mutarama 2023. Moses ntaho yari afite ayahungira’ byabaye ngombwa ko agira icyo ayavugaho.
Moses utari ufite uko ahunga ibibazo, yavuze ko ayo mashusho ari iya filime mbarankuru y’uko yahohotewe agafatwa ku ngufu’ agasambankwa.
Moses kuva ubwo yagiriwe ikigonwe n’Abanyarwanda ku buryo gutukwa no gukwenwa byagabanutse n’ubwo bitashize.
Abo twaganiriye: Abenshi bahurije ku kuba yaragiriwe ikigongwe byaramuteye kumva ashyigikiwe {yibagiwe ko Abanyarwanda ari abanyempuhwe ariko badashyigikira amahano] bigatuma atandukira.
Bakomeje bavuga ko Moses yatekereje ko ari inkuru yakomeza gusangiza abantu kandi abanyarwanda ikibi yagitsinda.
Kuva ubwo Moses yatangiye kugaragaza imyitwarire yanenzwe na benshi kuko babonaga bisa nko kwamamaza umuco w’abaryamana bahuje ibitsina kandi mu Rwanda bifatwa nk’ikizira.
Moses Turahirwa aherutse gutangaza ko ubuyobozi bw’umujyi wa Kigali bwamutegetse gusiba amabara yari yarashyize ku rukuta rw’igipangu inzu ya Moshions ikoreramo giherereye mu Kiyovu.
Nkaho ibyo bitari bihagije, Moses Turahirwa yaje gutangaza ko yemerewe kunywa itabi ryo mu bwoko bw’urumogi rusanzwe rutemewe mu Rwanda ariko avuga ko w ari ukubera indwara idakira abana nayo ituma arunywa, nyuma yo kuvuga ibyo yarengejeho ko asabira imbabazi urubyiruko rufungiwe kunywa urumogi kuko ruba rugifite ahazaza.

Moses yaje guca abantu ururondogoro ku wa 26 Mata ubwo yatangazaga ko Leta y’u Rwanda yamuhinduriye igitsina akareka kuba umusore ahubwo akaba inkumi.
Moses aha yagaraazaga impapuro za passport, ibi byasaga no guharabika igihugu igihe byari kuba ataribyo. Niyo byari kuba aribyo kandi, ntihumvikanaga ukuntu Leta y’u Rwanda ihindura igitsina cy;umuntu mu nyandiko.
Icyakora ntibyamaze kari hataramenyekana ukuri kwabyo kuko Urwego Rw’igihugu Rw’ubugenzacyaha RIB rwahise rutangaza ko rwahamagaje Moses Turahirwa ku cyaha akurikiranweho cyo guhimba inyandiko.
RIB yongeye gutangaza ko yataye muri yombi Moses ndetse itangaza ko ku byaha Moses Turahirwa akurikiranyweho hiyongereyeho icyaha cyo gukoresha ibiyobyabwenge.
Ibi byose ababikurikiranye neza bakubwirako umuntu nk’uyu wagiye atana umunsi ku munsi, akwiriye kugirwa inama dore ko hari n’abadatinya kuvuga ko yagize ikigare cyibi cyitamugiriye inama, aho kumuhwitura cyamworekaga, kikamwereka ko ari impirimbanyi ndetse ko akora ibyo azi kandi ngo agamije impinduramatwara.
Ababirebera hirya bakubwirako uwisenyera bamutiza umurindi ndetse ko aribyo byabaye kuri Moses Turahirwa wari usigaye icyitegererezo ku bandi none ubu akaba ari inyuma y'amaferabeto nk'uko bimenyerewe muri za mvugo z'urubyiruko rwagejejwe mu maboko ya polisi.
