Tems na Rema bazitabira iserukiramuco rikomeye muri USA

Tems na Rema bazitabira iserukiramuco rikomeye muri USA

 Mar 30, 2023 - 12:56

Abaririmbyi bo muri Nigeria Tems na Rema batumiwe mu gitaramo cy’iserukiramuco rurangiza rya Lollapalooza rizabera muri Amerika.

Nyuma y’uko Rema na Terms basusurukije abari bitabiriye ibirori bya All-Star game muri Amerika mu kwezi kwashize, bongeye gutumirwa muri iki gihugu.

Urutonde rw’abazitabira iserukiramuco rya Lollapalooza, ubwo rwasohokaga, abarimo Terms, Rema ndetse na Somadina nabo bisanze kuri urwo rutonde rw'abazaririmba.

Ku bw’ibyo iri serukiramuco rikaba rizaba tariki ya 03 kugeza ku ya 6 Kanama 2023, mu mugi wa Chicago muri Amerika.

Ikindi kandi bikaba biteganijwe ko hazitabira abaririmbyi barenga 170 bose. Bamwe muri abo bahanzi barimo:  Kendrick Lamar, Billie Eilish, the Red Hot Chili Peppers, Odesza, Lana Del Ray Karol G ndetse n’abandi.

Iserukiramuco rya Lollapalooza rikaba ari rimwe mu maserukiramuco akomeye mu jyana ya Rock muri Amerika, aho ryatangiye mu mwaka w’1991.

Ikindi kandi iri serukiramuco rikaba riba buri mwaka aho buri gihe rikorwa igihe cy’iminsi ine, abahanzi biganjemo aba hip-hop bakaba bari mu baba bari gususurutsa imbaga.