Umuhanzi Bruce Melodie ufatwa nk’uyoboye abandi muri muzika nyarwanda yaraye afashe rutemikirere yerekeza muri Kenya.
Uyu muhanzi ahagana saa sita z’ijoro nibwo yafashe indege yerekeza muri iki gihugu, The Choice Live yamenye amakuru ahamya ko Bruce Melodie yagiye gukorayo imishinga y’indirimbo arimo gukorana na Biene Aime ubarizwa mu itsinda rya Sauti Sol riri muri make akomeye muri Africa.
The Choice Live kandi yamenye ko Bruce Melodie azasiga akoze indirimbo n’umuhanzi Bahati wo muri iki gihugu baherutse guhurira mu gihugu cya Uganda ndetse akaba ari umwe mu bahanzi bakomeye.
Si ubwa mbere Bruce Melodie yaba akoranye indirimbo n’abanya Kenya dore ko yaherukaga gukorana indirimbo “Sawa Sawa” na Khalgraphy Jones basohoye ku wa 19 Ukwakira 2021 kuri ubu ikaba imaze kurebwa n’abasaga miliyoni 2.9.
Igihe izi ndirimbo zose zakorwa cyangwase hagakorwa imwe, Bruce Melodie yaba ariwe muhanzi nyarwanda rukumbi ubashije gukorana indirimbo n’abahanzi bo mu bihigu bitanu bigize umuryango wa Africa y’uburasirazuba kuko yakoranye na Eddy Kenzo wo muri Uganda, Harmonize wo muri Tanzania, Double Jay wo mu Burundi na Innoss’B wo muri DRC Congo.
Uyu muhanzi kandi yari aherutse gushyira hanze indirimbo yise “Selebura” nayo yari yakurikije “Love me hard” zose zigikunzwe.
Bruce Melodie imyaka ibaye myinshi afatwa nka nimero ya mbere mu bahanzi nyarwanda by’umwihariko abakorera umuziki imbere mu gihugu.
View this post on Instagram

Ubwo Bruce Melodie yari ategereje ko amasaha yo kugenda agera.
