Vector Tha Viper yavuze impamvu atajya mu rusengero

Vector Tha Viper yavuze impamvu atajya mu rusengero

 Feb 16, 2026 - 15:18

Umuraperi w’icyamamare muri Nigeria Vector Tha Viper yatangaje ko atajya mu rusengero kuko atemera ko itorero ari inyubako, ahubwo yemera ko ari umuntu ubwe.

Yabitangaje mu kiganiro aheruka kugirira kuri BTC Podcast, aho yasobanuye uko abona ukwemera n’icyo yita itorero nyaryo, maze avuga ko atemera itorero nk’inyubako ahubwo yemera ko ari umuntu, ashingiye ku byo yasomye muri Bibiliya bigaragaza ko Imana ishishikazwa n’umutima w’umuntu kurusha inyubako.
Yagize ati:
“Ntabwo nemera itorero nk’inyubako. Nemera itorero nk’umuntu kuko Bibiliya igaragaza ko Imana ireba umutima wawe.”

Uyu muraperi yavuze ko ukwizera ari urugendo rw’umuntu ku giti cye, aho umuntu akizwa binyuze mu mubano we bwite n’Imana, aho gushingira ku nyubako cyangwa ku mihango gusa.

Nubwo atajya mu rusengero, Vector yasobanuye ko atarwanya abantu bajya gusengera mu nsengero cyangwa mu madini atandukanye, ahubwo ko ari uburyo bwihariye bwo kubasobanurira ukwemera kwe.

Ibi bitekerezo bye byateje impaka nyinshi ku mbuga nkoranyambaga, aho bamwe bemera ibyo yavuze mu gihe abandi bavuga ko kujya mu rusengero ari ingenzi mu buzima bw’umukirisitu.

Umwanditsi: NIYOMUKIZA Gratien