Lil Poppa yitabye Imana

Lil Poppa yitabye Imana

 Feb 19, 2026 - 09:25

Umuraperi w’Umunyamerika, Janarious Mykel Wheeler uzwi cyane ku izina rya Lil Poppa yitabye Imana afite imyaka 25 y'amavuko, nk’uko byatangajwe n’inzego z’ubuvuzi muri Leta ya Georgia.

Lil Poppa yari umwe mu baraperi bari kuzamuka neza bakomoka i Jacksonville muri Florida. Yari asanzwe abarizwa muri label Collective Music Group ya Yo Gotti, aho yari amaze kumenyekana cyane mu njyana ya hip-hop.

Mu ndirimbo zamamaye yakoze harimo Love & War, Mind Over Matter na HAPPY TEARS, zakunzwe cyane n’abafana be kubera amagambo akora ku buzima busanzwe n’amarangamutima by’abantu.

Mu kwezi kwa Kanama umwaka ushize yasohoye album yise Almost Normal Again igizwe n’indirimbo 16, naho ku wa Gatanu ushize yari amaze gushyira hanze indirimbo nshya yise Out of Town Bae.

Urupfu rwe ruje mu gihe yari ategerejwe gukora igitaramo mu kwezi gutaha mu mujyi wa New Orleans, ibintu byababaje cyane abakunzi b’umuziki we n’abo mu muryango we.

Lil Poppa asize amateka nk’umuhanzi wagaragazaga inkuru z’ubuzima bwe n’ibibazo by’urubyiruko binyuze mu muziki, ibintu byatumye agira igikundiro ku rubyiruko rwinshi ku isi yose.

Lil Poppa yitabye Imana

Umwanditsi: NIYOMUKIZA Gratien