Ibi bivuzwe nyuma y’uko ku mbuga nkoranyambaga Tunde Perry atangaje ko yitabiriye inama y’abayobozi bakomeye mu muziki maze Portable agashyirwa ku rutonde rw’abagomba kwirengagizwa kubera imyitwarire idahwitse.
Perry yavuze ko imyitwarire ya Portable itagize ingaruka kuri we gusa ahubwo yanagize ingaruka ku bandi bahanzi bakizamuka bashoboraga gufashwa n’abakomeye mu muziki. Yongeyeho ko byaba byaratumye umuraperi akaba n’umuyobozi mu muziki, Olamide, yaba atarafashije impano nshya nyuma yo gufasha Portable.
Mu gusubiza, Portable yasohoye amashusho ku mbuga nkoranyambaga aho yikomye bikomeye Tunde Perry, Olamide ndetse n’abandi bavuga ko bamushyize ku rutonde rw’abirengagizwa.
Portable yavuze ko adakeneye ubufasha bw’abayobozi mu muziki kugira ngo atsinde, ashimangira ko abafana be ari bo bamushyigikiye bihagije.
Yagize ati: “Ndi munini kurusha abo bandi. Ni bande bashaka kumbuza amahirwe? Numvise Tunde Perry avuga ko Olamide n’itsinda rye bashaka ko nashyirwa ku rutonde rw’abirengagizwa. Muri abafana banjye cyangwa muri Imana yanjye? Ni mwe mumfasha kubaho?”
Yanaburiye Olamide amusaba kuguma mu murongo we, avuga ko azasubiza uwo ari we wese uzamugabaho igitero.
Ibi byavuzwe na Portable byakomeje guteza impaka ku mbuga nkoranyambaga, aho bamwe mu bakunzi b’umuziki bavuga ko imyitwarire ye ishobora gukomeza kumugiraho ingaruka mu rugendo rwe rwa muzika, mu gihe abandi bavuga ko afite uburenganzira bwo kwiregura no kuvuga uko abibona.
Portable yikomye Olamide
Umwanditsi: NIYOMUKIZA Graitien
