Umuririmbyi w'Umunyamerika Shaffer Chimere Smith wamenyekanye nka Ne-Yo, nyuma yo gutandukana n'umugore we Crystal Renay tariki ya 26 Mutarama 2023, yabyaye undi mwana ku wundi mugore.
Crystal Renay akaba yaratse gatanya n'umuhanzi Ne-Yo amushinja kumuca inyuma kubandi bagore ndetse akabyarana nabo abandi bana.
Renay yavuze ibyo atunga agatoki Sade wabyaranye na Ne-Yo umwana wa kabiri.
Amakuru y'umwana wa kabiri wa Ne-Yo yatangajwe bwa mbere n'umugore we Sade, nyuma yo gushyira ifoto y'umwana ku rukuta rwe rwa instram akandikaho n'amagambo yo kwishimira umwana we.
Sade akababa yanditse ati " Hey Brixton ndagukunda, ikaze mu muryango mwana mwiza."
Asoje kwandika ayo magambo yahise ashyiraho amafoto y'umwana.


Ne-Yo na Sade bibarutse undi mwana
Crystal Renay wahoze ari mugore wa Ne-Yo mu minsi yashize akaba yari yatangaje ko imyaka umunani yose yamaranye n'umugabo we yashenguwe n'uburyo yamucaga inyuma akaryamana n'abandi bagore byongeye batanikingiye.
Ku rundi ruhande Sade nawe mu minsi yashize yatangaje uburyo byari ibintu bimugoye gutwitira Ne-Yo umwana wa kabiri kandi afite undi mugore, ati "Nubwo byamvunaga mu mutima ariko nagomba kubyakira ndetse nkishimira n'umwana wange."
Magingo aya, umuhanzi Ne-Yo afite abana barindwi harimo batatu yabyaranye na Crystal Renay, babiri yabyaranye na Monyetta Shaw, ndetse n'abandi babiri yabyaranye na Sade.
