Amakuru yatangajwe na TMZ avuga ko Kim akurikiranyweho ibyaha bibiri birimo gutwara imodoka yanyoye ibisindisha no kudahagarara cyangwa kumenyekanisha amakuru nyuma yo guteza impanuka no kumenyesha ibyangiritse ku mutungo n’ubwo byose bifatwa nk’ibyaha bidakomeye cyane.
Bivugwa ko ibi byabaye ubwo Kim yavaga iwe ajyanye n’umuhungu we Parker hamwe n’inshuti ze eshatu bagiye guhaha. Mu nzira ngo yakubise imodoka yari iparitse ku muhanda ariko ntiyahagarara.
Nyuma yaho ngo yakomeje gutwara ahita yinjira mu rugo iwe, aho imodoka ye yo mu bwoko bwa Range Rover yakubise urugi rw’igaraje n’arwo rurangirika.
Umuturanyi wabonye ibyabaye yahise ahamagara polisi, maze Kim ajyanwa kwa muganga kubera ibikomere.
Umunyamategeko we, Michael Smith, yavuze ko kugeza ubu atarafatwa kandi ko nta mpapuro zo kumuta muri yombi ziratangazwa. Yongeyeho ko niziramuka zisohotse, azishyikiriza polisi ku bushake, ashimangira ko Kim ari umuntu mwiza kandi ko ari ibintu bibabaje byabaye.
Kim na Eminem bashakanye mu 1999 batandukana mu 2001, bongera gusubirana muri 2006. Bakaba bafitanye umukobwa witwa Hailie Jade.

Umwanditsi: NIYOMUKIZA Gratien
