Uyu mukinnyi w’imyaka 33 yatangaje iki cyemezo mu butumwa yacishije ku mbuga nkoranyambaga ze, yavuze ko byamugoye cyane gufata umwanzuro ariko asanga ari ngombwa gushyira imbere ubuzima bwe bwo mu mutwe.
Coutinho yavuze ko gukinira Vasco ari kimwe mu byemezo by’ingenzi yafashe mu buzima bwe, kuko ari ikipe yakundaga kuva akiri muto.
Yagize ati: “Numvise ko igihe cyanjye muri iyi kipe kirangiye, mpitamo gushyira imbere ubuzima bwanjye bwo mu mutwe. Birambabaza cyane.”
Yongeyeho ko ananiwe mu mutwe kubera igitutu n’ibitekerezo byinshi by’abantu, ariko ashimangira ko atigeze abura ubushake n’ubwitange kuri iy’ikipe akunda cyane.
Mu bihe bishize, Coutinho yumvikanye atishimiwe n’abafana ba Vasco, cyane cyane nyuma y’umukino wa Volta Redonda aho yasimbuwe hagati mu mukino ntiyagaruka no ku ntebe y’abasimbura gushyigikira bagenzi be.
Mu gihe yari agarutse muri iyi kipe, Coutinho yari yatangiye neza kuko yatsinze ibitego 5 anatanga imipira 3 yavuyemo ibitego mu mikino 26, Naho muri uyu mwaka yari amaze gutsinda ibitego 7 mu mikino 28.
Coutinho yazamukiye muri Vasco mbere yo kwerekeza muri Inter Milan akiri muto, nyuma aza kumenyekana cyane muri Liverpool mbere yo kwerekeza muri FC Barcelona.
Isezera rya Coutinho ryerekana uburyo ibibazo by’ubuzima bwo mu mutwe bikomeje kugaragara cyane mu bakinnyi b’umupira w’amaguru, ndetse bigaragaza ko n’ibyamamare bishobora guhura n’ibihe bikomeye bisaba gufata ibyemezo bikomeye.

Umwanditsi: NIYOMUKIZA Gratien
