Ubwo yari yasuye APR FC aho ikorera imyitozo i Shyorongi kuri uyu wa kabiri, umuyobozi w'iyi kipe Lt Gen Mubarakh Muganga yasabye iyi kipe kuzatsinda Rayon Sports igashimisha abanyarwanda nk'uko ingabo z'igihugu zibikora.
Ibi yabivuze mu gihe kuri uyu wa kane hari umukino w'ishiraniro, ukaba ari umukino wo kwishyura wa 1/2 mu gikombe cy’amahoro bazakiramo Rayon Sports.
Yagize ati ” Turi kwitegura umukino wo kuri uyu wa kane. Dukeneye intsinzi kandi tubabonamo intsinzi. Mujye murebera no ku ngabo zacu ziri hirya no hino ku isi zirangwa n’intsinzi. Namwe rero muduhe intsinzi kuri uyu wa kane kuko nta gikombe na kimwe dushaka gutakaza mu nzira byose turabishaka.
"Muri ikipe nziza y’ Abanyarwanda batarangwamo abandi bantu kandi ntabo twifuza kuzazana muri iyi kipe kuko mwebwe mushoboye. Mufite barumuna banyu nabo bazaca hano kuko nk’ikipe y’ingabo twifuza kubaha amahirwe yo kugaragaza impano zabo nk’abenegihugu. Ibi bizafasha abakinnyi kwiteza imbere mu buryo bwose kandi ninawo murongo twihaye."
Lt Gen Mubarakh Muganga uyobora APR FC(Image:Rwanda Magazine)
Kapiteni wa APR FC Manishimwe Djabel wavuze mu izina ry’Abakinnyi yijeje ubuyobozi ko impanuro badahwema guhabwa bazumva kandi biteguye gutanga igishoboka cyose bakitwara neza.
Yagize ati " Twiteguye neza kandi impanuro muduha nk’ubuyobozi zifite kinini zidufasha. Nkuko muduhora hafi natwe nk’ abakinnyi turiteguye dufite morale kandi twiteguye kwitwara neza na bagenzi banjye kuko buri kimwe turagifite abatoza bacu barahari kandi bari kudufasha neza."
Umukino wo kwishyura wa 1/2 cy’Igikombe cy’Amahoro uzahuza APR FC na Rayon Sports uteganyijwe kuri uyu wa Kane, tariki ya 19 Gicurasi 2022 kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo guhera saa cyenda. Uyu mukino uzatanga ikipe imwe muri izi igera ku mukino wa nyuma w’Igikombe cy’Amahoro cy’uyu mwaka. Umukino ubanza amakipe yombi yari yanganyije 0-0.
