Arenga miliyari Frw niyo Rayon Sports yasinyiye

Arenga miliyari Frw niyo Rayon Sports yasinyiye

 Jul 8, 2022 - 13:19

Rayon Sports yavuguruye amasezerano yari ifitanye n'uruganda rwa Skol, basinyana amasezerano afite agaciro ka miliyari y'amanyarwanda.

Ni amasezerano yasinyiwe mu Nzove aho kipe ya Rayon Sports isanzwe ikorera imyitozo ndetse ari naho hari icyicaro cy’uruganda rwa Skol, aho impande zombi zasinye imyaka 3 yiyongera ku mwaka wari usigaye, bivuze ko impande zombi zifite imyaka 4 zikorana.

Aya masezerano afite agaciro ka miliyari irenga y’amafaranga y’u Rwanda mu gihe cy’imyaka 3 ni mu gihe ayo izahabwa nka ’cash’ ari miliyoni 800 andi akazagenda mu bikoresho.

Gusa umwaka wari usigaye w’amasezerano bwo hazakomeza gukurikizwa amasezerano yari asanzwe, ayasinywe uyu munsi akazatangira gukurikizwa umwaka utaha.

Aya mafaranga kandi akaba azafasha Rayon Sports mu kubaka ikipe y’abagore ndetse no gukomeza guha ingufu irerero rya yo.

Perezida wa Rayon Sports, Uwayezu Jean Fidele yavuze ko bahisemo kuvugurura amasezerano kugira ngo bibafashe mu bikorwa birambye irimo gutegura.

Ati "turashaka kubaka Rayon Sports ikomeye, Rayon Sports ifite ubushobozi ni nayo mpamvu twavuguruye amasezerano twari dufitanye na Skol yari kuzarangira umwaka utaha, twasinye imyaka 3 kugira ngo idufashe kubaka ikipe ikomeye. Mu kwezi gutaha turazana ikipe y’abagore, mu Kuboza tuzatangiza n’irerero rizajya riba hano kuri Skol."

Umuyobozi wa Skol, Ivan Wulffaert yavuze ko bari bagifite amasezerano na Rayon Sports atararangira ariko bitewe n’uko Rayon Sports yabegereye ikabereka imishinga bafite y’igihe kirekire ari yo mpamvu bahisemo kwemera kuvugurura aya masezererano bakazatanga arenga miliyari mu gihe cy’imyaka 3 izabafasha kubaba ikipe ikomeye ku ruhando mpuzamahanga.

Uretse ibi kandi ni uko muri ubu bufatanye Skol yemeye kuvugurura ikibuga Rayon Sports ikoreramo imyitozo bagashyiramo ’tapis’, iki kibuga bakanacyubaka ku buryo kizajya cyakira abantu 1000, bagashyiramo n’amatara ku buryo cyanakinirwaho ninjoro, ibi byose bikazafasha amakipe yose ya Rayon Sports kuhakorera nta kibazo na kimwe gihari.

Kuva mu 2014, Skol na Rayon Sports bagiranye amasezerano y’imikoranire, yagiye avugururwa buri myaka itatu.

Rayon Sports yavuguruye aya masezerano nyuma y’uko iheruka kongera amasezerano na Canal, ni mu gihe kandi amakuru avuga ko mu byumweru bitarenze 2 izasinyana n’undi muterankunga mushya.