Peace Cup:Rayon Sports yatsinze Bugesera FC iyicaniye amatara ya sitade n’ay’ama telefone-AMAFOTO

Peace Cup:Rayon Sports yatsinze Bugesera FC iyicaniye amatara ya sitade n’ay’ama telefone-AMAFOTO

 Apr 26, 2022 - 13:56

Rayon Sports yatsinze Bugesera FC mu mukino ubanza wa kimwe cya kane mu gikombe cy'amahoro.

Ni umukino watangiye ku isaha ya saa 6:00 PM kuri stade ya Kigali i Nyamirambo nyuma y'umukino wari urangiye aho AS Kigali yatsinze Gasogi United igitego kimwe ku busa.

Ni amasaha aba-Rayon benshi bishimira kuko baba bacitse imirimo, ndetse bari babukereye baje gushyigikira ikipe yabo.
Umukino watangiriye mu mwuka uri hejuru cyane bitangijwe n'abafana ba Rayon Sports babinyujije mu gukoma ya mashyi adasanzwe, ndetse n'indirimbo zirata Murera  bihebeye.

Abakinnyi ba Rayon Sports rero nabo bahagurukiye muri 90 batangiye  botsa igitutu ikipe ya Bugesera FC intego ari kubona igitego hakiri kare cyane.
Ibi baje kubigeraho ku munota wa cyenda  gusa Musa Esenu atsinda igitego. Ni igitego cyavuye kuri kufura yatewe na Iranzi jean Claude, Nishimwe Blaise ashyiraho umutwe, ubundi Musa Esenu ahita yohereza mu izamu.

Musa Esenu yatsindiye Rayon Sports igitego

Rayon Sports yakomeje kotsa igitutu ikipe ya Bugesera FC, ndetse ku munota wa 13 Nizigiyimana Karim Mackenzie yongera guhinduramo umupira mwiza Musa Esenu ashyizeho umutwe umuzamu Nsabimana jean de Dieu awukuramo.

Nyuma y'iyi minota Rayon Sports yagabanyije umuvuduko yakiniragaho, Bugesera FC nayo itangira kwibona mu mukino ariko amakipe yombi yarinze ajya kuruhuka bikiri igitego kimwe cya Rayon Sports ku busa bwa Bugesera FC.

Igice cya kabiri Rayon Sports nacyo yagitangiranye ishyaka ryinshi igerageza kureba ko yabona igitego cya kabiri cy'umutekano, ngo ibone impamba ihagije yo kujyana mu Bugesera.

Abafana ba Rayon Sports bacaniye rimwe amatoroshi ya telefone

Abafana ba Rayon Sports baje gukora akantu katamenyerewe mu mikino hano mu Rwanda ku munota wa 55. Aha abafana bari mu ruhande rwo rudatwikiriye bacaniye rimwe amatoroshi ya telefone, ubundo n'abandi bamwe bo mu gice gitwikiriye barabafasha ubundi bakomeza guhabya Bugesera yibaza ibibaye.

Musa Esenu yongeye kubona ku munota wa 61 nyuma ya yase ndende yari ahawe na Nishimwe Blaise, Esenu arobye umuzamu umupira ujya hanze.

Umukino warinze urangira Bugesera FC itabashije kwishyura igitego yatsinzwe, umukino wo kwishyura ukaba uteganyijwe ku wa kabiri w'icyumweru gitaha ukaba uzabera mu Bugesera.